1Mbega ishyano ngushije!
Meze nk'ushakira imbuto ahamaze gusarurwa,
meze nk'uhumba imbuto z'imizabibu,
nyamara nta mbuto zo kurya zasigayeho,
nta na duke mbonye two kuramira umutima.
2Nta ndahemuka zisigaye mu gihugu,
nta ntungane n'imwe ikiharangwa.
Bose baca ibico byo kumena amaraso,
umuntu wese ahīga mugenzi we kugira ngo amugushe mu mutego.
3Ni abahanga bo gukora ibibi,
abategetsi n'abacamanza nta cyo bakora batatse ruswa,
abakomeye barabyitwaza bakagera ku byo bashaka,
babigeraho bakoresheje uburiganya.
4Uw'indakemwa muri bo ahanda nk'igitovu,
uw'intungane ahanda kurusha uruzitiro rw'amahwa.
Dore igihe Imana yateguriye kuzabahana kiregereje,
ni cyo gihe abarinzi babo b'abahanuzi bababuriraga bavuze,
none bibaye urujijo.
5Ntukizere mugenzi wawe,
ntukiringire incuti,
ndetse n'umugore muryamanye jya witondera icyo umubwira.
6Erega umuhungu asigaye atuka se,
umukobwa arwanya nyina,
umukazana na we arwanya nyirabukwe!
Abanzi b'umuntu ni abo mu rugo rwe.
7Ariko jyewe mpanze amaso Uhoraho,
nizeye Imana Umukiza wanjye,
Imana yanjye izanyitaho.
Kwiringira Imana no kuyisenga8Mwa banzi bacu mwe, mwitwishima hejuru,
twaguye mu kaga ariko tuzegura umutwe.
Turi mu icuraburindi ariko Uhoraho ni we rumuri rwacu.
9Uburakari bw'Uhoraho tuzabwihanganira kuko twamucumuyeho.
Ariko igihe kizagera atuburanire aturenganure.
Azatuvana mu mwijima atumurikire twibonere ko ari intungane.
10Abanzi bacu bazabireba bakorwe n'isoni,
ba bandi badushungeraga bati:
“Uhoraho Imana yanyu yabamariye iki?”
Tuzabītegereza,
bazanyukanyukwa nk'icyondo cyo mu nzira.
11Mwa batuye i Yeruzalemu mwe,
igihe kizaza muzongere mwubake inkuta zayo,
icyo gihe igihugu cyanyu kizāguka.
12Icyo gihe bene wanyu bazatahuka,
bazaturuka mu gihugu cya Ashūru n'icya Misiri,
bazaturuka mu Misiri no mu karere k'uruzi rwa Efurati,
bazaturuka mu turere tw'inyanja no mu misozi bya kure.
13Ibyo bihugu bizahinduka amatongo,
bizaterwa n'ubugome bw'abaturage babyo.
Impuhwe Uhoraho agiriye ubwoko bwe14Uhoraho, fata inkoni yawe uragire ubwoko bwawe,
ni bwo mukumbi wawe w'umwihariko.
Uwo mukumbi wibera mu ishyamba wonyine,
nyamara rizengurutswe n'ubutaka burumbuka,
uwuragire i Bashani n'i Gileyadi,
uwuragire nk'uko wabikoraga kera.
15Uhoraho arasubiza ati:
“Nzongera mbakorere ibitangaza,
nzabakorera nk'ibyo nabakoreye igihe nabavanaga mu Misiri.”
16Ab'amahanga akomeye bazabibona bumirwe,
bazaruca barumire, amatwi bayavuniremo ibiti.
17Bazunamira Uhoraho Imana yacu,
bazasohoka mu bigo ntamenwa byabo bahinda umushyitsi,
bazagira ubwoba batinye.
Bazacishwa bugufi bikurure hasi,
bazamera nk'inzoka n'ibindi bikōko bikurura inda.
18Nta yindi mana ibaho yagereranywa nawe,
ubabarira abanyabyaha,
ntuhana abasigaye bo mu bwoko bwawe bagucumuyeho,
ntuhora ubarakariye,
wishimira kubakunda.
19Erega uzongera utugirire impuhwe!
Ibicumuro byacu uzabitsembaho,
ibyaha byacu uzabiroha ikuzimu mu nyanja.
20Twebwe abakomoka kuri Yakobo uzatugaragariza umurava,
twebwe abakomoka kuri Aburahamu uzatugaragariza urukundo.
Ni ko warahiye ba sogokuruza kuva kera kose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.