Zaburi 12 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Uhoraho agoboka abakandamijwe

1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa inanga y'imirya umunani. Ni zaburi ya Dawidi.

2Uhoraho, tabara!

Dore indahemuka zishizeho,

abanyamurava na bo ntibakibaho.

3Umuntu akinga mugenzi we ukuri,

akamubwiza akarimi keza kuzuye uburyarya.

4Uhoraho, tsemba abanyakarimi keza,

uzibye abavugana ubwirasi.

5Baravuga bati: “Tuzi kuvuga neza tuzatsinda,

ni nde wahangara amagambo yacu ngo adutegeke?”

6Uhoraho aragira ati:

“Uhereye ubu ndahagurutse,

ntabaye abanyamibabaro bakandamijwe,

ntabaye n'abakene bafite amaganya.

Nzabarinda ababasuzugura bakabacira mu maso.”

7Ibyo Uhoraho avuga biratunganye,

ni nk'ifeza yatunganyirijwe mu ruganda,

ndetse yatunganyijwe incuro ndwi.

8Uhoraho, wowe ubwawe uzabisohoza,

uzadukiza uturinde bene abo bantu iteka ryose.

9Dore ingeso mbi zasakaye mu bantu,

abagome ntibagira icyo bishisha.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help