1Umugabane wa kabiri ubufindo bwerekanye ni uwabagize amazu y'Abasimeyoni. Umugabane wabo wari uzengurutswe n'uw'Abayuda.
2Imijyi yabo ni Bērisheba na Sheba na Molada,
3na Hasari-Shuwali na Bāla na Esemu,
4na Elitoladi na Betuli na Horuma,
5na Sikulagi na Beti-Marukaboti na Hasari-Susa,
6na Beti-Lebawoti na Sharuheni. Bahawe iyo mijyi cumi n'itatu n'imidugudu iyikikije.
7Bahawe na Ayini na Rimoni na Eteri na Ashani, iyo mijyi ine n'imidugudu iyikikije.
8Bahawe n'indi midugudu yose kugera i Bālati-Bēri, ari yo Rama mu majyepfo. Uwo ni wo mugabane wahawe amazu y'Abasimeyoni.
9Umugabane w'umuryango wa Simeyoni wari wavanywe k'uw'umuryango wa Yuda, kuko Abayuda bari bahawe umugabane munini cyane. Ni yo mpamvu umugabane w'Abasimeyoni wari uzengurutswe n'uw'Abayuda.
Umugabane wahawe abakomoka kuri Zabuloni10Umugabane wa gatatu ubufindo bwerekanye ni uw'abagize amazu y'Abazabuloni. Umupaka w'umugabane wabo wanyuraga i Sarida,
11ugakomeza ukazamuka iburengerazuba ugahita i Marala n'i Dabesheti, no ku kagezi gateganye n'i Yokineyamu.
12Ukongera ukava i Sarida, ugaca iburasirazuba werekeza Kesuloti ahateganye n'umusozi wa Taboru, ukanyura i Daberati ukazamuka i Yafiya.
13Wakomezaga werekeza mu burasirazuba ukagera i Gatiheferi na Itakasini n'i Rimoni, ugahindukira werekeza i Neya.
14Umupaka wo mu majyaruguru wazengurukaga Hanatoni, ukagarukira ku gikombe cya Yifutaheli.
15Bahawe na Katati na Nahalali na Shimuroni, na Yidala na Betelehemu, imijyi cumi n'ibiri n'imidugudu iyikikije.
16Iyo ni yo mijyi n'imidugudu yahawe amazu y'Abazabuloni.
Umugabane wahawe abakomoka kuri Isakari17Umugabane wa kane ubufindo bwerekanye ni uw'abagize amazu y'Abisakari.
18Wari ugizwe n'imijyi ikurikira: Yizerēli na Kesuloti na Shunemu,
19na Hafarayimu na Shiyoni na Anaharati,
20na Rabiti na Kishiyoni na Ebesi,
21na Remeti na Eniganimu na Enihada na Betipasesi.
22Umupaka wanyuraga i Taboru n'i Shahasima n'i Beti-Shemeshi ukagera kuri Yorodani. Bahawe iyo mijyi cumi n'itandatu n'imidugudu iyikikije.
23Iyo ni yo mijyi n'imidugudu yo mu mugabane wahawe amazu y'Abisakari.
Umugabane wahawe abakomoka kuri Ashēri24Umugabane wa gatanu ubufindo bwerekanye ni uw'abagize amazu y'Abashēri.
25Wari ugizwe n'imijyi ikurikira: Helikati na Hali na Beteni na Akishafu,
26na Alameleki na Amadi na Mishali. Umupaka wabo waheraga mu burengerazuba ku musozi wa Karumeli, ukanyura i Shihori-Libunati.
27Umupaka wo mu burasirazuba wanyuraga i Betidagoni, ugakurikira umupaka wa Zabuloni n'igikombe cya Yifutaheli werekeza mu majyaruguru, ukanyura i Neyeli n'i Betemeki. Wakomezaga mu majyaruguru y'i Kabuli,
28ukanyura Eburoni n'i Rehobu n'i Hamoni n'i Kana, ukagera i Sidoni wa mujyi mugari.
29Wanyuraga i Rama ukagera ku mujyi ntamenwa wa Tiri, ugahindukira werekeza i Hosa, ukagarukira ku Nyanja ya Mediterane hafi ya Akizibu.
30Bahawe na Uma na Afeki na Rehobu. Bahawe imijyi makumyabiri n'ibiri n'imidugudu iyikikije.
31Iyo ni yo mijyi n'imidugudu yo mu mugabane wahawe amazu y'Abashēri.
Umugabane wahawe abakomoka kuri Nafutali32Umugabane wa gatandatu ubufindo bwerekanye ni uw'abagize amazu y'Abanafutali.
33Umupaka wabo waheraga i Helefi no ku giti cy'inganzamarumbu cy'i Sānanimu, ukanyura Adami-Nekebu n'i Yabunēli, ugakomeza i Lakumu ukagera kuri Yorodani.
34Mu burengerazuba, umupaka wanyuraga Azinoti-Taboru, ugakomeza i Hukoki, ugakurikira umupaka wo mu majyaruguru wa Zabuloni, n'uw'iburasirazuba wa Ashēri. Wahindukiraga iburasirazuba, ukagarukira i Yehuda ku ruzi rwa Yorodani.
35Bahawe imijyi ntamenwa ikurikira: Tsidimu na Sera na Hamati, na Rakati na Kinereti,
36na Adama na Rama na Hasori,
37na Kedeshi na Edureyi na Enihasori,
38na Yironi na Migidaleli na Horemu, na Betanati na Beti-Shemeshi. Bahawe imijyi cumi n'icyenda n'imidugudu iyikikije.
39Iyo ni yo mijyi n'imidugudu yo mu mugabane wahawe amazu y'Abanafutali.
Umugabane wahawe abakomoka kuri Dani40Umugabane wa karindwi ubufindo bwerekanye ni uw'abagize amazu y'Abadani.
41Wari ugizwe n'imijyi ikurikira: Sora na Eshitawoli na Irishemeshi,
42na Shālabimu na Ayaloni na Yitila,
43na Eloni na Timuna na Ekuroni,
44na Eliteke na Gibetoni na Bālati,
45na Yehudi na Beneberaki na Gatirimoni,
46na Meyarukoni na Rakoni n'intara iteganye n'i Yope.
47Abadani bamaze kwirukanwa muri iyo ntara bagiye gutera umujyi wa Layishi. Barawutsinze barawigarurira, bamarira ku icumu abaturage bawo, maze bawuturamo. Nuko bawita Dani bawitiriye sekuruza.
48Iyo ni yo mijyi n'imidugudu yo mu mugabane wahawe amazu y'Abadani.
Barangiza kugabanya igihugu49Abisiraheli bamaze kugabanywa igihugu, bahaye Yozuwe mwene Nuni umugabane muri cyo
50nk'uko Uhoraho yabitegetse. Yozuwe yasabye Timunati-Sera umujyi wari mu misozi y'Abefurayimu, awubaka bundi bushya awuturamo.
51Uko ni ko umutambyi Eleyazari na Yozuwe mwene Nuni n'abatware b'imiryango barangije kugabanya Abisiraheli igihugu, buri muryango uhabwa umugabane wawo. Babikoresheje ubufindo bari i Shilo, ku muryango w'Ihema ry'ibonaniro ry'Uhoraho.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.