1 Samweli 29 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Abafilisiti banga kujyana na Dawidi ku rugamba

1Mbere y'uko Abisiraheli bakambika hafi y'isōko mu kibaya cya Yizerēli, Abafilisiti bari bakoranyirije ingabo zabo zose Afeki.

2Abategetsi b'Abafilisiti biyereka imbere y'imitwe y'ingabo zabo, iy'amagana n'iy'ibihumbi. Dawidi n'ingabo ze baza ubwa nyuma bakurikiye Akishi.

3Nuko abategetsi b'Abafilisiti babaza Akishi bati: “Bariya Baheburayi baragenzwa n'iki?”

Arabasubiza ati: “Uriya ni Dawidi wari umugaragu wa Sawuli umwami w'Abisiraheli. Tumaranye umwaka urenga kandi kuva yagera iwanjye nta cyo munengaho.”

4Ariko abategetsi b'Abafilisiti barakarira Akishi, baramubwira bati: “Sezerera uriya mugabo asubire aho wamugabiye. Ntatabarana natwe, kuko tugeze ku rugamba yaduhinduka akatugambanira. Mbese hari ukundi yakwiyunga na shebuja uretse kutwicisha?

5Si we Dawidi babyinaga ngo

‘Sawuli yishe ibihumbi,

Dawidi we yica ibihumbagiza?’ ”

6Nuko Akishi ahamagaza Dawidi aramubwira ati: “Nkurahiye Uhoraho ko uri intungane. Ndetse nakwishimira gutabarana nawe, kandi nta kibi nigeze nkubonaho kuva wagera iwanjye kugeza uyu munsi. Ariko abategetsi ntibakwishimiye.

7None isubirireyo mu mahoro, we kugira icyo ukora kidashimishije abategetsi b'Abafilisiti.”

8Dawidi abaza Akishi ati: “Nyagasani, icyo nakoze kibi ni iki, kuva aho nagereye iwawe kugeza uyu munsi? Databuja, ni iki wambonyeho kimbuza kujya kurwanya abanzi bawe?”

9Akishi aramusubiza ati: “Ntacyo! Ku bwanjye unshimisha nk'umumarayika w'Imana, ariko abakuru b'ingabo z'Abafilisiti bavuze ko badashaka ko utabarana natwe.

10None rero ejo uzazindukane n'ingabo mwazanye, nibumara gucya mugende.”

11Bukeye Dawidi azindukana n'ingabo ze basubira mu gihugu cy'Abafilisiti, naho Abafilisiti bajya i Yizerēli.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help