Ezekiyeli 20 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Abisiraheli bagomera Imana

1Ku itariki ya cumi y'ukwezi kwa gatanu k'umwaka wa karindwi tujyanywe ho iminyago, bamwe mu bakuru b'imiryango y'Abisiraheli baransanga kugira ngo bagishe Uhoraho inama.

2Nuko Uhoraho arambwira ati:

3“Yewe muntu, bwira abakuru b'imiryango y'Abisiraheli ko jyewe Nyagasani Uhoraho mbabaza nti: ‘Mbese muzanywe no kungisha inama?’ Ndahiye ubugingo bwanjye, sinzabemerera kungisha inama. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

4“Yewe muntu, mbese witeguye kubashinja? Ngaho bashinje. Ngaho bibutse ibizira ba sekuruza bakoze,

5maze ubabwire uti: ‘Nimwumve ibyo Nyagasani Uhoraho avuga: igihe natoranyaga Isiraheli nagiranye Isezerano namwe abakomoka kuri Yakobo, mbigaragariza muri mu Misiri mbabwira ko ndi Uhoraho Imana yanyu.

6Icyo gihe nabasezeranyije ko nzabavana mu Misiri nkabajyana mu gihugu nabatoranyirije, igihugu gitemba amata n'ubuki kandi kirusha ubwiza ibindi bihugu byose.

7Nabategetse kuzibukira ibizira mwakundaga, kandi ntimwiyandurishe ibigirwamana byo byo mu Misiri kuko ndi Uhoraho Imana yanyu.’

8“Nyamara barangomeye banga kunyumvira, ntibareka ibizira biteye ishozi bakundaga, ntibareka n'ibigirwamana byo mu Misiri. Nuko ndavuga nti: ‘Nzabasukaho uburakari bwanjye n'umujinya wanjye aho bari mu Misiri.’

9Nyamara nisubiyeho kugira ngo ntisuzuguza imbere y'abanyamahanga babana na bo. Koko rero abo banyamahanga babonye uko nimenyesheje Abisiraheli, igihe nabavanaga mu gihugu cya Misiri.

10Nabavanye mu Misiri mbajyana mu butayu,

11nabahaye amateka yanjye mbamenyesha n'Amategeko yanjye abeshaho uyakurikiza.

12Nabahaye kandi isabato yanjye kugira ngo ibe ikimenyetso cy'amasezerano twagiranye, bityo kugira ngo bamenye ko ari jye Uhoraho wabitoranyirije.

13Nyamara Abisiraheli bageze mu butayu barangomera ntibubahiriza amateka yanjye, banga n'amategeko yanjye abeshaho uyakurikiza kandi ntibubahiriza rwose isabato yanjye. Nuko mvuga ko nzabasukaho umujinya wanjye nkabatsembera mu butayu.

14Ariko nisubiyeho kugira ngo ntisuzuguza imbere y'abanyamahanga babana na bo. Koko rero abo banyamahanga babonye uko nimenyesheje Abisiraheli, igihe nabavanaga mu Misiri.

15Nuko nongera kubarahira bari mu butayu ko ntazabajyana mu gihugu nabahaye, igihugu gitemba amata n'ubuki kandi kirusha ubwiza ibindi bihugu byose.

16Ibyo nabitewe n'uko batubahirije amateka yanjye, ntibakurikiza amategeko yanjye kandi ntibubahiriza isabato yanjye, bayoboka ibigirwamana byabo.

17Nyamara nabagiriye imbabazi niyemeza kutabatsinda mu butayu.”

18Uhoraho arakomeza ati: “Abana babo nababwiriye mu butayu nti: ‘Ntimugakurikize amateka ya ba sokuruza cyangwa ngo mwumvire amabwiriza yabo, kandi ntimukiyandurishe ibigirwamana byabo.

19Ndi Uhoraho Imana yanyu, mujye mwubahiriza amateka yanjye kandi mukurikize amategeko yanjye.

20Mujye mwubahiriza isabato yanjye kugira ngo ibe ikimenyetso cy'amasezerano twagiranye, kandi ibibutse ko ndi Uhoraho Imana yanyu.’

21Nyamara bo barangomeye ntibubahiriza amateka yanjye, banga n'amategeko yanjye abeshaho uyakurikiza kandi ntibubahiriza isabato yanjye. Nuko mvuga ko nzabasukaho umujinya wanjye nkabatsembera mu butayu.

22Ariko nisubiyeho kugira ngo ntisuzuguza imbere y'abanyamahanga babana na bo. Koko rero abo banyamahanga babonye uko nimenyesheje Abisiraheli, igihe nabavanaga mu Misiri.

23Nuko nongera kubarahira bari mu butayu, ko nzabatatanyiriza mu bihugu by'amahanga.

24Ibyo nabitewe n'uko batubahirije amateka yanjye, ntibakurikiza amategeko yanjye kandi ntibubahiriza isabato yanjye, bayoboka ibigirwamana bya ba sekuruza.

25Ndetse nabahaye amateka atabanogeye, mbaha n'amategeko atabeshaho uyakurikiza.

26Narabaretse kugira ngo bihumanyishe amaturo batura, kandi ndabareka ngo batambe abana babo b'impfura ho ibitambo. Ibyo nabigiriye kubahana kugira ngo bamenye ko ndi Uhoraho.”

Imana izatsemba ibigirwamana mu Bisiraheli

27Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, bwira Abisiraheli ko Nyagasani Uhoraho avuze ati: ‘Ba sokuruza barantutse kubera ubuhemu bwabo.

28Nabagejeje mu gihugu nabasezeranyije ko nzabaha. Babonye imisozi miremire n'ibiti bitoshye bahatambira ibitambo, bahaturira amaturo yo kundakaza, bahosereza imibavu ihumura neza kandi bahaturira amaturo asukwa.’

29Nuko ndababaza nti: ‘Mbese aho hantu hirengeye mujya ni hantu ki?’ (Hitwa Ahasengerwa ibigirwamana kugeza na n'ubu.)

30“None rero bwira Abisiraheli uti: ‘Nyagasani Uhoraho avuze ko mwihumanyije mugenza nka ba sokuruza, murarikira ibizira byabo biteye ishozi.

31Na n'ubu mutura amaturo, mugatamba abana banyu mubacishije mu muriro, mwihumanyishije ibigirwamana byanyu byose. None mwa Bisiraheli mwe, mwibwira ko nzabemerera kungisha inama? Reka da! Jyewe Nyagasani Uhoraho ndahiye ubugingo bwanjye, sinzabemerera ko mungisha inama.’

32Muravuga muti: ‘Turashaka kumera nk'andi mahanga cyangwa abantu bo mu bindi bihugu, basenga ibiti n'amabuye.’ Nyamara ibyo mutekereza ntibizashoboka.

Imana irahana kandi ikababarira

33Jyewe Nyagasani Uhoraho ndahiye ubugingo bwanjye, nzabategekesha imbaraga mbasukeho uburakari bwanjye.

34Nzabereka imbaraga zanjye n'uburakari bwanjye, igihe nzabakoranya nkabagarura mbakuye mu bihugu byose mwatataniyemo.

35Nzabajyana mu butayu ahitaruye abanyamahanga, maze mbahane imbonankubone.

36Nk'uko nahannye ba sokuruza ubwo bari mu butayu bava mu Misiri, ni ko namwe nzabahana. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

37Nzabategeka kunyoboka no kubahiriza Isezerano ryanjye.

38Nzabakuramo abivumbagatanya n'abanyigomekaho. Nubwo nzabavana mu gihugu bajyanywe ho iminyago, ntibazinjira mu gihugu cya Isiraheli. Bityo muzamenye ko ndi Uhoraho.

39“Mwa Bisiraheli mwe, Nyagasani Uhoraho aravuga ati: ‘Ngaho buri wese nayoboke ibigirwamana bye, nyamara hanyuma muzangarukira mureke gusuzuguza izina ryanjye riziranenge ku bw'amaturo mutura ibigirwamana byanyu.

40Koko rero Abisiraheli bose bazansengera ku musozi wanyeguriwe, ku musozi muremure wa Isiraheli. Aho ni ho nzemera kubakīra kandi nemere ko muntura amaturo yanyu arusha ayandi ubwiza, n'impano mwanyeguriye.

41Nimara kubakoranya nkabavana mu bihugu mwatataniyemo, nzemera ko munyosereza imibavu ihumura neza, ngaragarize amahanga yose ko ndi umuziranenge.

42Icyo gihe muzamenya ko ndi Uhoraho nimbajyana mu gihugu cya Isiraheli, ari cyo narahiye kuzaha ba sokuruza.

43Aho muzahibukira imigenzereze n'ibikorwa mwihumanyishije, maze mukorwe n'isoni kubera ibibi mwakoze.

44Mwa Bisiraheli mwe, muzamenya ko ndi Uhoraho nintabitura ibihwanye n'imigenzere yanyu n'ibikorwa byanyu bibi, ahubwo nkabagirira neza kugira ngo niheshe icyubahiro.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help