1Abisiraheli bose bava mu butayu bwa Sini, bagenda bimura inkambi zabo nk'uko Uhoraho yabategetse. Bageze i Refidimu bahashinga amahema, ariko ntibahabona amazi yo kunywa.
2Abantu batonganya Musa, baramubwira bati: “Duhe amazi yo kunywa.”
Musa arabasubiza ati: “Murantonganyiriza iki? Kuki mushaka kugerageza Uhoraho?”
3Abantu bahicirwa n'inyota, bakomeza kwitotombera Musa bavuga bati: “Kuki wadukuye mu Misiri? Mbese washatse kutwicisha inyota, twebwe n'abana bacu n'amatungo yacu?”
4Musa atakambira Uhoraho ati: “Aba bantu mbagenze nte? Hasigaye gato bakantera amabuye!”
5Uhoraho abwira Musa ati: “Toranya bamwe mu bakuru b'Abisiraheli mujyane, kandi witwaze ya nkoni wakubitishije uruzi rwa Nili.
6Nanjye ndahagarara imbere yawe ku rutare ruri ku musozi wa Horebu, urukubite ruravamo amazi abantu bayanywe.” Musa abigenza atyo, abakuru b'Abisiraheli babireba.
7Musa yita aho hantu Masa na Meriba, kuko Abisiraheli bamutonganyije kandi bakagerageza Uhoraho bavuga bati: “Mbese Uhoraho ari muri twe cyangwa ntahari?”
Abamaleki barwanya Abisiraheli8Abisiraheli bakiri i Refidimu, Abamaleki barabatera.
9Musa abwira Yozuwe ati: “Toranya ingabo ejo muzajye kuturwanyiriza Abamaleki, nanjye nzaba mpagaze mu mpinga y'umusozi mfite ya nkoni Imana yambwiye kwitwaza.”
10Yozuwe ajya kurwanya Abamaleki nk'uko Musa yabimubwiye, naho Musa na Aroni na Huri barazamuka bajya mu mpinga y'umusozi.
11Iyo Musa yazamuraga ukuboko Abisiraheli baratsindaga, yakumanura Abamaleki bagatsinda.
12Amaboko ya Musa amaze kuruha, Aroni na Huri bamuzanira ibuye aryicaraho, bashyigikira amaboko ye umwe ahagaze iburyo undi ibumoso. Bityo akomeza kuzamura amaboko ye, kugeza ubwo izuba rirenga.
13Nuko Yozuwe yicisha inkota ingabo z'Abamaleki.
14Uhoraho abwira Musa ati: “Andika iby'uko mwatsinze bye kuzibagirana kandi ubyumvishe Yozuwe. Nzatsemba Abamaleki be kuzongera kwibukwa ukundi.”
15Musa yubaka urutambiro, arwita “Uhoraho ni ibendera ryanjye”.
16Nuko aravuga ati: “Kubera ko Abamaleki batinyutse kurwanya ingoma y'Uhoraho, na we azabarwanya iteka ryose.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.