Abacamanza 6 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Abamidiyani bakandamiza Abisiraheli

1Abisiraheli bongeye gucumura ku Uhoraho abagabiza Abamidiyani, bababuza amahoro imyaka irindwi.

2Abamidiyani barabakandamije kugeza ubwo Abisiraheli bateganya aho bahungira mu misozi, mu buvumo n'ahandi hirengeye.

3Igihe Abisiraheli babaga bamaze gutera imyaka, Abamidiyani bazanaga n'Abamaleki n'andi moko y'iburasirazuba bakabatera.

4Barazaga bagashinga amahema hirya no hino mu gihugu, bakangiza imyaka kugeza i Gaza. Banyagaga amatungo yose, intama n'inka n'indogobe, Abisiraheli bagasigara iheruheru.

5Abamidiyani bazanaga ingamiya zabo zitabarika n'andi matungo n'amahema, bakaza ari benshi nk'inzige bakayogoza igihugu.

6Ibyo bikorwa by'Abamidiyani byazonze Abisiraheli, maze batakambira Uhoraho.

7Ubwo batakambiye Uhoraho kugira ngo abakize Abamidiyani,

8yaboherereje umuhanuzi arababwira ati: “Uhoraho Imana y'Abisiraheli aravuze ati: ‘Nabakuye mu Misiri aho mwari inkoreragahato,

9mbakiza Abanyamisiri. Nabakijije n'ababakandamizaga bose ndabamenesha, mbaha igihugu cyabo.

10Nababwiye ko ndi Uhoraho Imana yanyu, mbabuza no kuramya imana z'Abamori bahoze batuye muri iki gihugu cyanyu. Nyamara mwanze kunyumvira.’ ”

Gideyoni abonekerwa n'Umumarayika w'Uhoraho

11Umumarayika 'Uhoraho aza Ofura, yicara munsi y'igiti cy'inganzamarumbu cyari mu isambu ya Yowashi ukomoka kuri Abiyezeri. Umuhungu wa Yowashi witwaga Gideyoni yahuraga ingano aho bengera imizabibu kugira ngo azihishe Abamidiyani.

12Nuko wa Mumarayika w'Uhoraho aramubonekera, aramubwira ati: “Wa ntwari ku rugamba we, Uhoraho ari kumwe nawe!”

13Gideyoni aramubwira ati: “Ariko se databuja, iyo Uhoraho aza kuba hamwe natwe, ibi byose biba byaratubayeho? Ese ibitangaza bye ba sogokuruza baturatiraga byagiye he? Batubwiraga uko yabakuye mu Misiri, none twe yaradutaye atugabiza Abamidiyani!”

14Nuko Uhoraho arahindukira aramubwira ati: “Genda ukoreshe imbaraga ufite, ukize Abisiraheli Abamidiyani. Ni jyewe ugutumye.”

15Nuko Gideyoni aramusubiza ati: “Ariko se databuja, Abisiraheli nzabakiza nte? Inzu yacu ni yo isuzuguritse mu muryango wa Manase, kandi no mu rugo rwa data ni jye muto!”

16Uhoraho aramubwira ati: “Humura ndi kumwe nawe, uzatsinda Abamidiyani nk'utsinda umuntu umwe!”

17Gideyoni aramusubiza ati: “Niba koko nakugizeho ubutoni, umpe ikimenyetso kigaragaza ko uwo tuvugana ari Uhoraho.

18None nyamuneka, ntuve aha ntarakuzanira ituro.”

Uhoraho aramusubiza ati: “Ndahaguma kugeza ubwo ugaruka.”

19Nuko Gideyoni aragenda abaga ishashi y'ihene, afata n'ibiro icumi by'ifu akora imigati idasembuye. Inyama azishyira ku nkōko, umufa awushyira mu cyungo, maze abishyīra Umumarayika munsi y'igiti cy'inganzamarumbu.

20Umumarayika w'Imana aramubwira ati: “Shyira inyama n'imigati idasembuye kuri uru rutare, ubisukeho uwo mufa.” Gideyoni abigenza atyo.

21Umumarayika w'Uhoraho akoza umutwe w'inkoni yari yitwaje kuri za nyama na ya migati, maze umuriro uva mu rutare urabikongora. Wa Mumarayika ahita abura.

22Nuko Gideyoni amenya ko yari kumwe n'Umumarayika w'Uhoraho, ni ko kuvuga ati: “Ayiwe we! Nyagasani Uhoraho, nabonye Umumarayika wawe imbonankubone!”

23Uhoraho aramubwira ati: “Humura, witinya ntabwo uri bupfe.”

24Aho ngaho Gideyoni ahubakira Uhoraho urutambiro, arwita “Uhoraho ni we utanga ihumure.” Kugeza n'ubu urwo rutambiro ruracyari Ofura, ahatuwe n'abakomoka kuri Abiyezeri.

Gideyoni asenya urutambiro rwa Bāli

25Iryo joro Uhoraho abwira Gideyoni ati: “Fata impfizi y'ubuheta ya so imaze imyaka irindwi, hanyuma usenye urutambiro so yubakiye Bāli, utemagure n'ishusho y'ikigirwamanakazi Ashera ishinze iruhande rwarwo.

26Naho jyewe Uhoraho Imana yawe, unyubakire urutambiro rutunganye hariya hantu hirengeye, utambireho ya mpfizi ibe igitambo gikongorwa n'umuriro, kandi ugitwikishe inkwi washije kuri ya shusho ya Ashera.”

27Nuko Gideyoni ajyana n'abantu icumi bo mu bagaragu be, akora nk'uko Uhoraho yamubwiye. Ariko yabikoze nijoro kubera ko yatinyaga bene wabo n'abatuye uwo mujyi.

28Bukeye abatuye uwo mujyi babyutse, basanga urutambiro rwa Bāli rwasenyutse n'ishusho ya Ashera yatemaguwe, basanga hubatswe urundi rutambiro rwatambiweho ya mpfizi y'ubuheta.

29Nuko barabazanya bati: “Ibi byakozwe na nde?” Bamaze kubaririza no gushakisha, bamenya ko ari Gideyoni mwene Yowashi wabikoze.

30Nuko babwira Yowashi bati: “Sohora umuhungu wawe tumwice kuko yasenye urutambiro rwa Bāli, kandi agatemagura ishusho ya Ashera yari iruhande rwarwo.”

31Ariko Yowashi abwira abo bantu bose bari bamuhagurukiye ati: “Mbese ni mwe muburanira Bāli? Ni mwe muri buyirengere? Uri buyiburanire wese, ntibuze gucya bataramwica! Niba Bāli ari imana nimureke yiburanire, kuko urutambiro rwayo ari rwo rwasenywe.”

32Uhereye icyo gihe Gideyoni bamuhimba Yerubāli, kuko Yowashi yavuze ati: “Nimureke Bāli yiburanire, kuko urutambiro rwayo ari rwo rwasenywe.”

Gideyoni asaba Imana icyemezo

33Abamidiyani bose n'Abamaleki hamwe n'andi moko y'iburasirazuba bwa Yorodani bakoranira hamwe, barambuka bashinga amahema yabo mu kibaya cya Yezerēli.

34Nuko Mwuka w'Uhoraho aza kuri Gideyoni, maze Gideyoni avuza ihembe ryo guhamagara abakomoka kuri Abiyezeri ngo bamukurikire.

35Yohereza intumwa no ku bandi Bamanase bose kugira ngo bamutabare, atuma no ku Bashēri no ku Bazabuloni no ku Banafutali, baraza bifatanya na bo.

36Nuko Gideyoni abwira Imana ati: “Wavuze ko ari jye uzakirisha Abisiraheli, none ngusabye icyabinyemeza.

37Ngiye kurambika uruhu rw'intama rufite ubwoya bwinshi kuri iyi mbuga, nibucya ikime gitonze ku ruhu honyine ahandi hose harukikije humutse, nzamenya ko ari jye uzakirisha Abisiraheli nk'uko wabivuze.”

38Uko Gideyoni yabisabye ni ko byagenze. Yarazindutse akamura rwa ruhu, amazi y'ikime aruvuyemo yuzura urwabya.

39Nuko Gideyoni abwira Imana ati: “Ntundakarire, ureke nongere nsabe icyemezo kimwe gusa. Noneho ubutaka bube ari bwo butota, naho uruhu rwumuke.”

40Muri iryo joro na bwo Imana ibigenza nk'uko Gideyoni yabisabye. Uruhu rwonyine rwari rwumutse, naho ubutaka bwose burukikije bwatoteshejwe n'ikime.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help