1Uhoraho yavuganye na Yeremiya, nyuma y'uko Nebuzaradani umutware w'abarinzi b'umwami yemerera Yeremiya kwishyira no kwizana i Rama. Icyo gihe yari yasanze Yeremiya aboheshejwe iminyururu, hamwe n'abanyururu bose baturutse i Yeruzalemu no mu Buyuda, bari bajyanywe ho iminyago muri Babiloniya.
2Umutware w'abarinzi b'umwami yihererana Yeremiya aramubwira ati: “Uhoraho Imana yawe ni we wiyemeje guteza ibi byago aha hantu,
3none rero yabishohoje nk'uko yabivuze. Ibyo byose byatewe n'uko mwamucumuyeho ntimwamwumvira.
4Dore ngiye kuguhamburaho iyi minyururu ikuri ku maboko nkureke wigendere. Niba bikunogeye uze tujyane i Babiloni nzakurinda. Niba kandi kujya i Babiloni bitakunogeye wirorerere. Dore igihugu cyose kiri imbere yawe ujye aho ushaka.”
5Mbere y'uko Yeremiya agira aho ajya, Nebuzaradani aramubwira ati: “Isubirire kwa Gedaliya mwene Ahikamu akaba mwene Shafani, uwo umwami wa Babiloniya yagize umutegetsi w'imijyi yo mu Buyuda, maze wibanire na we mu bantu baho, cyangwa se wigire aho ushaka.” Nuko uwo mutware w'abarinzi b'umwami amuha impamba n'impano, aramusezerera.
6Yeremiya ajya i Misipa kwa Gedaliya mwene Ahikamu yigumanira na we, ari kumwe n'abantu basigaye muri icyo gihugu.
Gedaliya yegurirwa gutegeka u Buyuda(2 Bami 25.22-24)7Mu gihugu hari ingabo zimwe z'Abayuda zari zacitse, zo n'abatware bazo bumvise ko umwami wa Babiloniya yagize Gedaliya mwene Ahikamu umutegetsi w'icyo gihugu, kandi ko yamushinze abagabo n'abagore n'abana b'abakennye cyane, batajyanwe ho iminyago muri Babiloniya.
8Nuko abo batware ari bo Ishimayeli mwene Netaniya na Yohanani na Yonatani bene Kareya, na Seraya mwene Tenihumeti na bene Efayi w'i Netofa, na Yezaniya umwana w'Umumāka n'abantu bari kumwe na bo basanga Gedaliya i Misipa.
9Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, arahira abo bantu bose bamusanze ati: “Ntimutinye kuyoboka Abanyababiloniya. Nimugume mu gihugu mukorere umwami wa Babiloniya muzagubwa neza.
10Jye ubwanjye nzaguma i Misipa mbavuganire ku Banyababiloniya bazadusanga ino, nyamara mugomba gusarura imizabibu n'imbuto n'iminzenze mukabihunika mu bibindi, maze mukigumira mu mijyi mwigaruriye.”
11Nuko Abayuda bose bari mu gihugu cya Mowabu no mu cy'Abamoni no mu cy'Abedomu no mu bindi bihugu, bumva ko umwami wa Babiloniya yemereye bamwe mu Bayuda gusigara, kandi yatoranyije Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani kuba umutegetsi wabo,
12bose bagaruka mu Buyuda basanga Gedaliya i Misipa bavuye mu bihugu byose bari baratataniyemo, bityo basarura imizabibu n'imbuto nyinshi cyane.
Gedaliya yicwa(2 Bami 25.25-26)13Nuko Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo bose bavuye mu misozi, basanga Gedaliya i Misipa.
14Baramubwira bati: “Mbese uzi ko Bālisi umwami w'Abamoni yohereje Ishimayeli mwene Netaniya ngo akwice?” Nyamara Gedaliya mwene Ahikamu ntiyizera ibyo bamubwiye.
15Nuko Yohanani mwene Kareya abwira Gedaliya biherereye i Misipa ati: “Reka njye kwica Ishimayeli mwene Netaniya, nta muntu uzabimenya. Kuki yagomba kukwica maze Abayuda bari bagukikije bagatatana n'abarokotse bakicwa?”
16Nuko Gedaliya mwene Ahikamu asubiza Yohanani mwene Kareya ati: “Uramenye ntumwice! Ibyo uvuga kuri Ishimayeli si ukuri.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.