1“Ku isi umuntu agira umurimo uruhije,
imibereho ye ya buri munsi ni nk'iy'umucancuro.
2Ni nk'iy'inkoreragahato ishaka amafu,
ni nk'iy'umugaragu ushaka igihembo.
3Ni ko nanjye nagenewe amezi y'impfabusa,
ni ko nagenewe amajoro y'umubabaro.
4Iyo ndyamye ndibaza nti: ‘Ndabyuka ryari?’
Ijoro ryaba rirerire nkagaragurika kugeza bukeye.
5Umubiri wanjye urajagata inyo wuzuyeho imyanda,
uruhu rwanjye ruriyasa rugasuka amashyira.
6Iminsi yo kubaho kwanjye irihuta cyane,
irihuta kurusha ikibohesho cy'umuboshyi w'imyenda,
ishira nta cyizere insigiye.
7“Mana, zirikana ko ubuzima bwanjye ari nk'umuyaga,
amaso yanjye ntazongera kubona ihirwe.
8Undeba ubu ntazongera kumbona,
nunshakashaka nzaba ntakiriho.
9Uko igihu cyeyuka kigashira,
ni ko ugiye ikuzimu atigera agaruka.
10Ntazagaruka iwe ukundi,
aho yari atuye bazamwibagirwa.
11Singishoboye kwiyumanganya,
agahinda kanteye kugira icyo mvuga,
ndaganya mbitewe n'ishavu rinshengura umutima.
12Kuki ukomeza kungenzura?
Mbese ugira ngo ndi inyanja?
Cyangwa ugira ngo ndi igikōko nyamunini cyo muri yo?
13Iyo ndyamye nibwira ko mbona agahenge,
nasinzira nkaruhuka amaganya,
14nyamara unteza inzozi zikantera ubwoba,
unteza kurota ibimpagarika umutima.
15Ibyo bituma nifuza icyaniga ngapfa,
aho kubaho nanitse amagufwa.
16Ndizinutswe singishaka kubaho,
ndekera aho ubuzima bwanjye ntacyo bumariye.
17“Mbese umuntu ni iki byatuma umwitaho?
Umuntu ni iki byatuma umuzirikana?
18Buri gitondo uramugenzura,
buri kanya uba umugerageza.
19Mbese uzareka ryari kumpozaho ijisho?
Wampaye agahenge nkamira amacandwe!
20Ni ko se Murinzi w'abantu,
niba naracumuye nagutwaye iki?
Ese kuki wangize isibaniro ry'amakuba?
Kuki nakubereye umutwaro?
21Ni kuki utambabarira ibyaha byanjye?
Ni kuki utampanaguraho ibicumuro?
Dore ngiye kujya ikuzimu,
uzanshakashaka ariko ntakiriho.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.