Ezayi 45 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Uhoraho atoranya Sirusi

1Uhoraho abwiye Sirusi uwo yitoranyirije ati:

“Ndagushyigikiye kugira ngo utsinde amahanga agukikije,

unyage abami ubutegetsi bwabo,

ukingure amarembo y'imijyi ibe nyabagendwa.

2Jyewe ubwanjye nzakugenda imbere,

nzaringaniza inzira uzanyuramo,

nzamenagura inzugi z'imiringa,

nzacagagura ibihindizo by'ibyuma.

3Nzaguha ubukungu bwari buhishwe,

nzaguha ubukire buhishwe ahatazwi,

bityo uzamenya ko ndi Uhoraho,

ndi Imana ya Isiraheli.

4Naraguhamagaye nguha icyubahiro utari unzi,

nabigiriye Yakobo umugaragu wanjye,

nabigiriye Isiraheli nitoranyirije.

5Ni jye Uhoraho nta wundi ubaho,

nta yindi mana ibaho keretse jye,

nzagushyigikira nubwo utari unzi.

6Iburasirazuba n'iburengerazuba bazabimenya,

bazamenya ko nta yindi mana uretse jye,

ni jye Uhoraho nta wundi ubaho.

7Ni jye wahanze urumuri ndema n'umwijima,

ni jye utanga amahirwe ngateza n'amakuba,

ni jye ubwanjye Uhoraho ukora ibyo byose.

8“Ibicu nibitonyange ibijojoba,

ijuru na ryo niritange ubutungane.

Isi nibumbuke agakiza gasagambe,

ubutungane na bwo nibushinge imizi.

Ni jye ubwanjye Uhoraho wabiremye.”

Ibumba n'umubumbyi

9Azabona ishyano umuntu ugisha impaka Imana yamuremye,

azabona ishyano uwo muntu buntu wabumbwe mu ibumba!

Mbese ikibumbano cyabaza uwakibumbye kiti:

“Kuki wambumye utya?”

Icyo wabumbye cyakubaza kiti:

“Ufite bushobozi ki?”

10Azabona ishyano umuntu utinyuka kubaza se ati: “Wambyariye iki?”

Azabona ishyano ubaza nyina ati: “Wambyariye iki?”

11Uhoraho Umuremyi n'Umuziranenge wa Isiraheli arabaza ati:

“Kuki mumbaza ibyerekeye abana banjye n'ibihe bizaza?

Kuki muntegeka ibyo nzakora?

12Ni jye waremye isi ndema n'abayituye,

nahanitse ijuru ntegeka n'inyenyeri.

13Ni jye ubwanjye wagize Sirusi intungane,

nzaringaniza inzira azanyuramo.

Ni we uzasana umurwa wanjye wa Yeruzalemu,

ni we uzacyura abanjye bajyanywe ho iminyago,

azabikora nta kiguzi nta n'impano ahawe.”

Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo avuze.

Uhoraho azakiza Abisiraheli

14Uhoraho arabwira Abisiraheli ati:

“Ubukire bwa Misiri n'ubucuruzi bwa Kushi bizaba ibyanyu,

Abaseba ari bo bantu barebare bazaba abagaragu banyu,

bazabasanga babohesheje iminyururu,

bazabapfukamira bababwira bati:

‘Imana iri kumwe namwe,

ni yo Mana yonyine nta yindi ibaho.

15Koko Imana y'Abisiraheli ikiza abantu bayo,

ni Imana itigaragaza.

16Abakora amashusho y'ibigirwamana bazakorwa n'isoni,

abo bose bazakorwa n'ikimwaro.

17Nyamara Abisiraheli bazakizwa n'Uhoraho,

azabaha agakiza gahoraho,

ntibazakorwa n'isoni cyangwa ikimwaro iteka ryose.’ ”

Agakiza karagaragajwe

18Uhoraho aravuga ati:

“Ni jye Mana yaremye ijuru,

nahanze isi ndayishimangira,

sinayiremeye kuba ikidaturwa,

ahubwo nayiremeye guturwa n'abantu.

Ni jye Uhoraho, nta yindi mana ibaho.

19Sinavugiye mu bwihisho ahatagaragara,

sinigeze mbwira urubyaro rwa Yakobo nti:

‘Nimunshakashakire aho ntari.’

Jyewe Uhoraho mvuga ukuri, ntangaza ibitunganye.”

Ibigirwamana by'i Babiloni ni imburamumaro

20Uhoraho aravuga ati:

“Mwebwe abacitse ku icumu bo mu mahanga nimuze,

nimuze mukoranire hamwe.

Abagendana amashusho abājwe ni injiji,

abasenga imana zidashobora kubakiza na bo ni uko.

21Ngaho nimutangaze ibigiye kuba mubyerekane,

nimubyunguraneho ibitekerezo.

Ni nde wavuze ibi kuva kera?

Ese ni nde wabihishuye guhera kera kose?

Mbese si jyewe Uhoraho wabivuze?

Ese uretse jye hari indi mana ibaho?

Ni jye jyenyine Mana nziranenge n'umukiza,

ni jye Mana nta yindi ibaho.

22Yemwe bantu bari ku mpera z'isi, nimwihane mukizwe,

ni jye Mana nta yindi ibaho.

23Jyewe ubwanjye ndarahiye,

navuze ibitunganye,

ijambo navuze ntirizahinduka.

Buri muntu azampfukamira,

buri wese azarahira ko azambera intungane.

24Bazamvugaho bati:

‘Uhoraho wenyine ni we uduha gukomera no kuba intungane.’

Abari barandakariye bose bazangarukira,

bazangarukira bakozwe n'isoni.

25Nyamara urubyaro rwose rwa Isiraheli ruzaba intungane,

ruzishima rubikesha Uhoraho.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help