Zaburi 20 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Isengesho ryo gusabira umwami

1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2Nugira amakuba Uhoraho ajye akugoboka,

Imana ya Yakobo ubwayo izajye ikurinda.

3Ijye igutabara yibereye mu Ngoro yayo,

igushyigikire iri i Siyoni.

4Ijye izirikana amaturo yawe yose,

yemere n'ibitambo byawe bikongorwa n'umuriro.

Kuruhuka.

5Ijye iguha ibyo wifuza,

isohoze imigambi yawe yose.

6Ni bwo tuzarangurura twishimira ko watsinze,

tuzunguze amabendera twogeza Imana yacu.

Uhoraho najye aguha ibyo umusabye byose.

7Noneho menye ko Uhoraho arokora umwami yimikishije amavuta,

yamugobotse yibereye mu ijuru mu Ngoro ye,

amukorera ibikomeye amubashisha gutsinda.

8Bamwe biringira amagare y'intambara,

abandi biringira amafarasi y'intambara,

ariko twebwe twiringira Uhoraho Imana yacu.

9Abo bazatsindwa bashirire ku icumu,

nyamara twebwe tuzashinga ibirindiro.

10Uhoraho, shoboza umwami gutsinda,

umwami najye atugoboka nitumutabaza.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help