1 Amateka 14 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Dawidi i Yeruzalemu(1 Amateka 3.5-9; 2 Sam 5.11-16)

1Hiramu umwami w'i Tiri yohereza intumwa kuri Dawidi zimushyiriye ibiti by'amasederi, amwoherereza n'abaconzi b'amabuye n'ababaji kugira ngo bubakire Dawidi ingoro.

2Nuko Dawidi amenya ko Uhoraho yamwimitse kugira ngo abe umwami w'Abisiraheli, kandi ko Imana yakomeje ubwami bwe kubera Abisiraheli ubwoko bwayo.

3Dawidi ageze i Yeruzalemu yongeye gushaka abandi bagore, babyarana abahungu n'abakobwa.

4Dore amazina y'abavukiye i Yeruzalemu: Shamuwa na Shobabu, na Natani na Salomo,

5na Yibuhari na Elishuwa na Elifeleti,

6na Noga na Nefegi na Yafiya,

7na Elishama na Bēliyada na Elifeleti.

Dawidi atsinda Abafilisiti(2 Sam 5.17-25)

8Abafilisiti bumvise ko Dawidi yimitswe kugira ngo abe umwami w'Abisiraheli bose, baramutera. Dawidi abimenye ajya kubarwanya.

9Abafilisiti baraza batera mu kibaya cy'Abarefa.

10Dawidi abaza Imana ati: “Mbese njye gutera Abafilisiti urabangabiza mbatsinde?”

Uhoraho aramusubiza ati: “Genda ubatere, nzabakugabiza ubatsinde.”

11Nuko Dawidi ajya i Bāli-Perasimu, aba ari ho atsindira Abafilisiti. Aravuga ati: “Imana impaye guca icyuho mu banzi banjye nk'ahashenywe n'isuri.”

Ni cyo cyatumye aho hantu bahita Bāli-Perasimu.

12Abafilisiti bahasiga ibigirwamana byabo, maze Dawidi ategeka ko babitwika.

13Abafilisiti bongera gutera muri cya kibaya.

14Dawidi abaza Imana maze iramusubiza iti: “Ntubatere muhanganye, ahubwo ubaturuke inyuma ahateganye n'ishyamba.

15Niwumva imirindi y'abantu mu biti uhite ugaba igitero, ndaba nkuri imbere kugira ngo nkugabize ingabo z'Abafilisiti.”

16Dawidi abigenza nk'uko Imana yamutegetse, batsinda ingabo z'Abafilisiti barabirukana kuva i Gibeyoni kugeza i Gezeri.

17Uhereye ubwo Dawidi aba ikirangirire mu bihugu byose, kandi Uhoraho atuma amahanga yose amutinya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help