Yeremiya 21 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Ubutumwa bwagenewe Sedekiya

1Ubu ni ubutumwa Uhoraho yahaye Yeremiya ngo abushyikirize Umwami Sedekiya. Icyo gihe Sedekiya yari yatumye Pashehuri mwene Malikiya, n'umutambyi Sefaniya mwene Māseya kuri Yeremiya ngo bamubwire bati:

2“Tubarize Uhoraho, dore Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yaduteye. Bityo Uhoraho yadukorera ibitangaza nk'uko yajyaga abikora.”

3Nuko Yeremiya arabasubiza ati: “Muzabwire Sedekiya muti:

4‘Umva uko Uhoraho Imana y'Abisiraheli avuze: intwaro mufite zo guhangana n'umwami wa Babiloniya n'ingabo ze babagose, ngiye kuzerekeza kuri uyu mujyi.

5Ni jye ubwanjye uzabarwanya nkoresheje imbaraga n'ubushobozi byanjye. Nzabikorana uburakari bwanjye bukaze kandi bugurumana.

6Ngiye gutsemba ibiri muri uyu mujyi byose, ari abantu cyangwa amatungo bizicwa n'icyorezo.

7Nyuma y'ibyo nzatanga Sedekiya umwami w'u Buyuda n'abagaragu be n'abantu bose, kimwe n'abazaba bararokotse icyorezo cy'inkota n'inzara, mbagabize Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Nzabagabiza abanzi babo n'abashaka kubavutsa ubuzima, bazabatsembe nta mpuhwe cyangwa imbabazi.’

8“Naho rubanda uzababwire uti: ‘Nimwumve uko Uhoraho avuze: dore mbashyize imbere ubuzima n'urupfu kugira ngo muhitemo.

9Umuntu uzaguma muri uyu mujyi azicwa n'inkota cyangwa inzara cyangwa icyorezo. Naho uzawusohokamo akishyira mu maboko y'Abanyababiloniya babagose, azabaho yishimire ko yarokotse.

10Koko rero ngiye kuzibukira uyu mujyi, nywugirire nabi aho kuwugirira neza. Nzawugabiza umwami wa Babiloniya awutwike.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.

Urubanza rw'abo mu muryango w'umwami

11Ubu ni ubutumwa bugenewe umuryango w'umwami w'u Buyuda.

Nimwumve Ijambo ry'Uhoraho,

12nimwumve mwebwe mukomoka kuri Dawidi,

Uhoraho aravuze ati:

“Nimujye muca imanza zitabera uko bukeye,

mujye mukura ukandamizwa ku ngoyi y'umukandamiza,

ni bwo uburakari bwanjye butazagurumana nk'umuriro utazima,

bwagurumana bitewe n'ibikorwa byanyu bibi.

13Dore ubu ni mwebwe abatuye Yeruzalemu muramukiwe,

mwebwe abatuye hejuru y'akabande,

mwebwe abatuye mu rutare.

Muravuga muti: ‘Ni nde uzadutera?

Ni nde uzadusanga mu bwihisho bwacu?’

14Jyewe ubwanjye nzabarwanya,

nzabarwanya nkurikije ibikorwa byanyu bibi.

Nzacana umuriro mu ishyamba ryanyu,

uzatsemba ibirikikije byose.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help