1Uhoraho arambwira ati:
2“Yewe muntu, mbese urubaho rw'umuzabibu n'amashami yawo, birusha iki izindi mbaho z'ibiti byo mu ishyamba?
3Mbese rushobora kubāzwamo igikoresho cy'ingirakamaro? Mbese barubāzamo akabaho ko kumanikaho ibikoresho? Reka da!
4Akamaro karwo ni ako gucanwa gusa. None se rumaze gushya imitwe yombi, igihimba na cyo kigakongoka, rwaba rukimaze iki?
5Niba nta kamaro rwari rufite rukiri ruzima, ruzamara iki nyuma yo gushya rugakongoka?”
6Ni cyo gituma Nyagasani Uhoraho avuga ati: “Nk'uko narobanuye urubaho rw'umuzabibu mu biti byo mu ishyamba ngo rucanwe, ni ko nzagenzereza abatuye Yeruzalemu.
7Nzabahana nubwo barokotse umuriro, nyamara kandi uwo muriro ni wo uzabatsemba. Nimbahana muzamenya ko ndi Uhoraho.
8Igihugu cyabo nzagihindura ikidaturwa kuko bampemukiye.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.