Yeremiya 44 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Ubutumwa bwagenewe Abayuda bahungiye mu Misiri

1Ubu ni ubutumwa Uhoraho yahaye Yeremiya ku byerekeye Abayuda bose batuye mu Misiri, mu mujyi wa Migidoli, n'iyo mu ntara ya Patirosi n'uwa Tafune n'uwa Memfisi.

2Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ati: “Mwabonye ibyago byose nateje Yeruzalemu n'imijyi yose yo mu Buyuda, dore na n'ubu iracyari amatongo nta muntu uharangwa,

3bitewe n'ibibi abaturage baho bakoze. Barandakaje bayoboka izindi mana batazi bo na ba sekuruza, bazosereza imibavu.

4Sinahwemye kubatumaho abagaragu banjye bose b'abahanuzi mvuga nti: ‘Ntimugakore ibizira nanga.’

5Nyamara ntibumvise cyangwa ngo babyiteho, bareke ubugome bwabo no kosereza imibavu izindi mana.

6Ni cyo cyatumye nsuka umujinya n'uburakari byanjye bigurumana nk'umuriro, bitwika imijyi y'u Buyuda n'amayira y'i Yeruzalemu, none hahindutse amatongo n'ikidaturwa nk'uko bimeze na n'ubu.”

7Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuga ati: “Ni kuki mwikururira ibyago bikomeye? Murakururira abagabo n'abagore n'abana n'impinja gutsembwa, ku buryo nta n'umwe usigara mu Buyuda.

8Kuki mundakaza muyoboka ibigirwamana mwikoreye ubwanyu, mukosereza imibavu izindi mana muri iki gihugu cya Misiri mutuyemo? Mbese murashaka kwikururira kurimbuka, mugahinduka ibivume n'iciro ry'imigani mu mahanga yose yo ku isi?

9Mbese mwibagiwe ubugome bwa ba sokuruza n'ubw'abami b'u Buyuda n'abagore babo, ubugome bwanyu bwite n'ubw'abagore banyu bwakorewe mu Buyuda no mu mayira y'i Yeruzalemu?

10Kugeza ubu ntibigeze bicisha bugufi cyangwa ngo banyubahe, nta n'ubwo bigeze bakurikiza amategeko n'amateka nabahaye bo na ba sekuruza.”

11None rero Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuga ati: “Ngiye kubateza ibyago ndimbure Abuyuda bose.

12Ngiye kwibasira Abayuda bacitse ku icumu bakajya gutura mu gihugu cya Misiri, bose kuva ku woroheje kugeza ku ukomeye bazagwa mu Misiri bishwe n'inkota n'inzara. Bazahinduka ibivume babe urukozasoni n'iciro ry'imigani.

13Abatuye mu Misiri nzabahanisha inkota n'inzara n'icyorezo, nk'uko nahannye Yeruzalemu.

14Nta n'umwe mu Bayuda bacitse ku icumu wagiye mu Misiri uzarokoka, ngo asubire gutura mu Buyuda nk'uko babyifuza. Nta n'umwe uzasubirayo uretse impunzi nkeya.”

Ibyerekeye ikigirwamana cyitwa umwamikazi w'ijuru

15Nuko abagabo bose bari bazi ko abagore babo boshereje imibavu izindi mana, n'abagore bose bari bahagaze aho n'imbaga y'abantu, n'Abisiraheli bose bari batuye mu Misiri mu ntara ya Patirosi, babwira Yeremiya bati:

16“Ntituzumva ibyo watubwiye mu izina ry'Uhoraho.

17Ahubwo tuzakora ibyo twavuze byose: tuzosereza imibavu umwamikazi w'ijuru, tumuture amaturo asukwa nk'uko twebwe na ba sogokuruza n'abami bacu n'abayobozi bacu, twabikoreye mu mijyi y'u Buyuda no mu mayira y'i Yeruzalemu. Icyo gihe twari dufite ibyokurya bihagije kandi tumerewe neza, nta n'ingorane twigeze tugira.

18Nyamara aho twarekeye kosereza imibavu umwamikazi wo mu ijuru no kumutura amaturo asukwa, ni bwo twabuze ibintu byose kandi twicishwa inkota n'inzara.”

19Abagore na bo baravuga bati: “Igihe twoserezaga imibavu umwamikazi w'ijuru, tukamutura amaturo asukwa, abagabo bacu bari babizi. Twamukoreye kandi n'imigati ifite ishusho ye, tumutura n'amaturo asukwa.”

20Nuko Yeremiya abwira abagabo n'abagore, ndetse n'abantu bose bari bamubwiye ayo magambo ati:

21“Mwosereje imibavu izindi mana mu mijyi y'u Buyuda no mu mayira y'i Yeruzalemu, mwebwe ubwanyu na ba sokuruza, n'abami banyu n'ibyegera byabo na rubanda rwose. Ese si ko byagenze? Mumenye ko Uhoraho yabibonye kandi atabyibagiwe.

22Uhoraho ntabasha kwihanganira ibikorwa byanyu bibi n'ibizira mwakoze. Ni cyo gituma igihugu cyanyu cyahindutse amatongo kikaba giteye ubwoba, cyabaye ruvumwa n'ikidaturwa.

23Ibi byago bibugarije mwabitejwe n'uko mwosereje imibavu izindi mana mugacumura ku Uhoraho, ntimumwumvire kandi ntimukurikize amategeko ye n'amateka ye n'amabwiriza ye.”

24Yeremiya abwira rubanda rwose, abagabo n'abagore bose ati: “Nimwumve Ijambo ry'Uhoraho Bayuda mwese muri ino mu Misiri.

25Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuga ati: ‘Mwebwe n'abagore banyu mwaravuze ngo: uko byagenda kose tuzakomeza amasezerano twagiranye n'umwamikazi w'ijuru, tuzamwosereza imibavu, tumuture n'amaturo asukwa.’ Koko rero ibyo mwagambiriye mwarabikoze.”

26None rero mwa Bayuda mwe mutuye mu Misiri, nimwumve Ijambo ry'Uhoraho. Uhoraho aravuze ati: “Ndabarahiye, nta Muyuda n'umwe utuye mu Misiri uzongera kuvuga izina ryanjye yirahira ati: ‘Ndahiye Nyagasani Uhoraho.’

27Ngiye kubahagurukira kugira ngo mbagirire nabi, aho kubagirira neza. Abayuda bose bari mu Misiri bazatsembwa n'inkota n'inzara kugeza ubwo barimbutse.

28Nyamara abantu bake bazacika ku icumu, bazava mu Misiri basubire mu Buyuda. Itsinda ry'Abayuda basigaye bahungiye mu Misiri bazamenya uwavuze ukuri, niba ari jye cyangwa bo.

29Dore rero ikimenyetso kizabereka ko ngiye kubahanira aha hantu, maze mukamenya ko ibyago nagambiriye kubateza bigiye kubageraho. Icyo kimenyetso ni iki:

30ngiye kugabiza Hofura umwami wa Misiri abanzi be bashaka kumwica, nk'uko nagenje Sedekiya umwami w'u Buyuda, nkamugabiza umwanzi we Nebukadinezari umwami wa Babiloniya washakaga kumwica.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help