1Mu ntangiriro z'umwaka wakurikiyeho, mu gihe abami bakundaga kujya ku rugamba, Dawidi yohereza ingabo zose z'Abisiraheli ziyobowe na Yowabu na bagenzi be, batsemba Abamoni bagota Raba umurwa wabo mukuru, ariko Dawidi we yigumira i Yeruzalemu.
2Umunsi umwe nimugoroba Dawidi amaze kuruhuka, arabyuka ajya gutembera ku gisenge gishashe cy'inzu ye. Agihari abona umugore mwiza cyane wiyuhagiraga.
3Dawidi yohereza abantu kubaririza uwo mugore uwo ari we baramubwira bati: “Ni Batisheba umukobwa wa Eliyamu akaba n'umugore wa Uriya w'Umuheti.”
4Nuko Dawidi yohereza intumwa kumuzanira uwo mugore, araza bararyamana hanyuma arataha. Ibyo byabaye Batisheba amaze kwisukura avuye mu mihango y'abakobwa.
5Uwo mugore asama inda, maze abimenyesha Dawidi ati: “Ndatwite”.
6Nuko Dawidi ahita atuma kuri Yowabu ati: “Nyoherereza Uriya w'Umuheti.” Yowabu aramwohereza.
7Uriya agezeyo Dawidi amubaza uko Yowabu n'abandi Bisiraheli bameze, n'iby'urugamba.
8Bamaze kuvugana Dawidi abwira Uriya ngo agende ajye iwe kuruhuka. Agisohoka umwami amukurikiza intumwa imushyiriye n'izimano.
9Nyamara Uriya ntiyataha, ahubwo yirarira hamwe n'abandi bagaragu b'umwami.
10Babwira Dawidi ko Uriya atigeze ajya iwe, maze Dawidi aramubaza ati: “Kuki utagiye iwawe kandi uvuye mu rugendo?”
11Uriya aramusubiza ati: “Isanduku y'Isezerano iri ku rugamba, ingabo z'Abisiraheli n'iz'Abayuda, na databuja Yowabu n'abandi bagaba b'ingabo barara mu ngando, none ngo ninjye iwanjye, nywe ndye kandi ndyamane n'umugore wanjye? Ndahiye ubugingo bwawe ko ntakora ibintu nk'ibyo.”
12Dawidi ni ko kumubwira ati: “Sibira uyu munsi, ejo nzakohereza ugende.” Uwo munsi Uriya aguma i Yeruzalemu,
13nimugoroba Dawidi aramutumira, aramugaburira amuha n'icyo kunywa aramusindisha. Ariko birangiye Uriya ntiyajya iwe, ahubwo yongera kwiraranira n'abandi bagaragu b'umwami.
14Bukeye Dawidi yandikira Yowabu urwandiko aruha Uriya.
15Yari yanditsemo ngo “Mushyire Uriya imbere aho urugamba rukomeye, mumusige wenyine maze abanzi bamwice.”
Urupfu rwa Uriya16Igihe Yowabu yari agose umujyi wa Raba, yohereza Uriya aho yari azi ko hari ingabo z'intwari, kugira ngo ahangane na zo.
17Abamoni barasohoka barwana n'ingabo za Dawidi ziyobowe na Yowabu, bica zimwe zirimo na Uriya w'Umuheti.
18Yowabu yohereza intumwa yo gutekerereza Dawidi uko intambara yagenze,
19arayibwira ati: “Numara kubwira umwami ibyabaye byose mu ntambara,
20ashobora kurakara akakubaza ati: ‘Kuki mwateye uwo mujyi muwusatiriye cyane, kandi muzi ko babasha kubarasa bahagaze hejuru y'urukuta?
21Ntimwari muzi uko Abimeleki mwene Gideyoni yiciwe i Tebesi? Yishwe n'umugore wari hejuru y'urukuta amuteye ingasire. None ni iki cyatumye musatira urukuta?’ Uzamubwire uti: ‘N'umugaragu wawe Uriya w'Umuheti yarapfuye!’ ”
22Iyo ntumwa igeze kwa Dawidi imutekerereza ibyo Yowabu yayitumye,
23igira iti “Abamoni bagabye igitero gikomeye aho twari twashinze ibirindiro ku gasozi, nyamara twarabahinduranye tubageza ku irembo ry'umujyi.
24Ariko abari hejuru y'urukuta baraturashe, bamwe bo mu ngabo zawe barahagwa, barimo n'umugaragu wawe Uriya w'Umuheti.”
25Nuko Dawidi abwira iyo ntuma ati: “Genda ukomeze Yowabu, umubwire ko ibyo bitagomba kumuca intege. Ni ko bigenda mu ntambara abantu bapfa mu mpande zombi, ahubwo akaze umurego asenye uwo mujyi.”
26Umugore wa Uriya aza kumenya ko umugabo we yapfuye, aramuririra.
27Iminsi y'akababaro irangiye, Dawidi aramuhamagaza amugira umugore we, babyarana umwana w'umuhungu.
Ariko ibyo Dawidi yari yakoze birakaza Uhoraho.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.