Abeheburayi 4 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

1Haracyariho Isezerano ryo kwinjira aho kuruhukira Imana yagennye. Nuko rero twitonde, hato hatazaboneka n'umwe muri mwe waryivutsa.

2Erega natwe twabwiwe Ubutumwa bwiza nk'uko ba bandi ba kera babubwiwe! Bo nta cyo bwabamariye, kuko igihe babwumvaga batabwemeye ngo bizere Imana.

3Naho twebwe abayizeye, twinjira aho kuruhukira yagennye. Aho ni ha handi yavuze iti:

“Ndahiranye uburakari nti:

‘Ntibateze kwinjira aho kuruhukira nagennye.’ ”

Ni ko Imana yabivuze, nubwo kuva isi ikiremwa yari yararangije gukora umurimo wayo,

4koko kandi, hari aho Ibyanditswe bivuga ibyerekeye umunsi wa karindwi biti: “Ku munsi wa karindwi, Imana iruhuka imirimo yose yari yakoze.”

5Aho na none Ibyanditswe birongera biti: “Ntibazinjira aho kuruhukira nagennye.”

6Aba mbere bagejejweho Ubutumwa bwiza ntibinjiye aho hantu kubera kutumvira Imana kwabo. Bityo haracyari umwanya w'abandi bashaka kuhinjira.

7Ni cyo gituma Imana yongeye gushyiraho umunsi, ari wo “uyu munsi.” Bitinze cyane yongeye kubivuga nka mbere, ikoresheje Dawidi wavuze ati:

“Uyu munsi nimwumva icyo Imana ibabwira,

ntimwinangire imitima.”

8Koko kandi iyo Yozuwe aza kubageza aho baruhukira, Imana ntiyari kuzashyiraho undi munsi.

9Nuko rero haracyariho isabato ari cyo kiruhuko kigenewe abantu b'Imana,

10kuko uwinjiye aho kuruhukira Imana yagennye aba aruhutse imirimo ye, nk'uko Imana yaruhutse iyayo.

11Nuko rero twihatire kwinjira aho hantu ho kuruhukira, kugira ngo hatagira n'umwe ukurikiza urugero rwa ba bandi batumviye Imana, maze akīvutsa icyo kiruhuko.

12Ijambo ry'Imana ni rizima kandi rifite imbaraga, rirusha gutyara inkota zose zifite ubugi impande zombi. Ricengera mu muntu rikagera mu mahuriro y'ubuzima n'umwuka, no ku y'ingingo n'umusokoro, kandi rigatahura ibyo umutima utekereza n'ibyo ugamije.

13Mu byaremwe byose nta cyo Imana ihishwa. Ahubwo byose bitwikuruwe nk'ibyambitswe ubusa imbere yayo, yo tuzamurikira ibyo twakoze.

Yezu ni we Mutambyi mukuru

14Nuko rero ubwo dufite Umutambyi mukuru ukomeye, wagiye mu ijuru akagera imbere y'Imana, ari we Yezu Umwana w'Imana, nimucyo dukomere ku byo twemera kandi twamamaza.

15Umutambyi mukuru dufite ntananirwa kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ndetse yageragejwe ku buryo bwose nkatwe uretse ko nta cyaha yakoze.

16Nuko rero nidushire umususu twegere intebe ya cyami y'Imana igira ubuntu, kugira ngo duhabwe imbabazi tugirirwe n'ubuntu, bitume dutabarwa mu gihe gikwiye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help