1Naribwiye nti: “Reka ngerageze kwishimisha ndebe”, ariko na byo nasanze ari ubusa.
2Nasanze ibitwenge ari ubupfapfa, mbona ko umunezero nta cyo umaze.
3Nagerageje kwinezeza nywa divayi, kandi nkomeza kwitwara nk'umunyabwenge. Nakoze n'iby'ubupfapfa ngira ngo ndebe, icyiza abantu babukuramo mu mibereho yabo y'igihe gitoya ku isi.
4Nagize ibikorwa bihambaye. Niyubakiye amazu meza ntera n'imizabibu.
5Nihingiye ubusitani n'imirima, nteramo ibiti byera imbuto z'amoko yose.
6Nafukuye amariba ngo mbone amazi yo kuvomerera ishyamba rikiri rito.
7Naguze inkoreragahato z'abagabo n'abagore mbongera ku bavukiye iwanjye. Natunze amatungo maremare n'amagufi menshi cyane, ndusha abambanjirije ku ngoma i Yeruzalemu.
8Narundanyije ifeza n'izahabu, ndunda imitungo y'abami n'iy'ibihugu nigaruriye. Nagize abaririmbyi n'abaririmbyikazi banezezaga, ngira n'inshoreke zanezezaga rwose.
9Nabaye icyamamare nkungahara kurusha abambanjirije ku ngoma i Yeruzalemu, nyamara nakomeje kuba umunyabwenge.
10Icyo nashatse cyose nakigezeho, sinigeze nibuza ibishimisha. Koko rero nishimishije mu byo nakoze byose, bityo biba ingororano y'umurimo wanjye.
11Nyamara nitegereje ibyo nakoze byose n'imiruho byanteye, nsanga byose ari ubusa ari nko kwiruka inyuma y'umuyaga, nta nyungu yo ku isi.
12Nashatse no kumenya akamaro ko kuba umunyabwenge, cyangwa umusazi, cyangwa umupfapfa. None se uzansimbura ku ngoma azakora iki kitakozwe?
13Icyakora nasanze ubwenge burusha agaciro ubupfapfa, nk'uko umucyo urusha agaciro umwijima.
14Umunyabwenge amenya iyo ajya, naho umupfapfa akagendera mu mwijima. Nyamara icyo nzi cyo ni uko iherezo ry'abo bombi ari rimwe.
15Nuko ndibaza nti: “Niba iherezo ry'umupfapfa ari ryo ryanjye, kuba umunyabwenge byamariye iki?” Ni ko kuvuga nti: “Ibyo na byo ni ubusa.”
16Koko umunyabwenge kimwe n'umupfapfa ntibazigera bibukwa, mu gihe kizaza bombi bazibagirana. Umunyabwenge azapfa kimwe n'umupfapfa.
17Nazinutswe ubuzima, kuko mbona ibikorwa ku isi ari bibi, byose ni ubusa ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.
18Nazinutswe ibintu byose byanteye umuruho ku isi, kuko ibyo nagezeho nzabisigira uzansimbura.
19Ni nde wamenya niba uwo muntu azaba ari umunyabwenge cyangwa umupfapfa? Ntawabimenya! Nyamara azaba atunze ibyo naruhiye nkoresheje ubwenge bwanjye n'imbaraga zanjye. Ibyo na byo nasanze ari ubusa.
20Nuko bituma ncika intege ku bw'imiruho yose nagiriye ku isi.
21Umuntu akorana ubwenge n'ubushobozi n'amahirwe, hanyuma akabisigira utarigeze abivunikira. Ibyo na byo ni ukuruhira ubusa, ni akaga gakomeye.
22None se inyungu y'umuntu ni iyihe muri iyo miruho yose?
23Ibyo akora byose mu mibereho ye ni umuruho n'agahinda, na nijoro ibitekerezo bye ntibiruhuka. Ibyo na byo ni ukuruhira ubusa.
24Nta cyiza umuntu agira kiruta kurya no kunywa, no kunezezwa n'ibikorwa bye. Ibi na byo narabigenzuye nsanga bitangwa n'Imana.
25Koko rero, nta wushobora kurya ngo anyurwe atabikesha Imana.
26Umuntu ushimisha Imana imuha ubwenge n'ubumenyi n'umunezero. Naho umunyabyaha imuha umurimo wo kurundanya ubukungu buzahabwa ushimisha Imana. Ibyo na byo nasanze ari ubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.