1Musa ahamagara Abisiraheli bose, arababwira ati:
Bisiraheli, nabahamagariye kubabwira amateka Uhoraho yatanze n'ibyemezo yafashe. None nimutege amatwi mubyumve, mubizirikane kugira ngo mujye mubikurikiza.
2Uhoraho Imana yacu yagiranye natwe Isezerano ku musozi wa Horebu.
3Ntiyarigiranye n'ababyeyi bacu bonyine, ahubwo natwe twese turi hano twararigiranye.
4Uhoraho yavuganye na bo ari mu muriro kuri uwo musozi, nk'abavugana imbonankubone.
5Icyakora mwatinye uwo muriro ntimwazamuka umusozi, maze mbabera umuhuza nkajya mbagezaho amagambo y'Uhoraho. Yaravuze ati:
6“Ndi Uhoraho Imana yawe, nagukuye mu Misiri aho wari inkoreragahato.
7“Ntugasenge izindi mana, ahubwo ujye unsenga jyenyine.
8“Ntukiremere ikigirwamana cyangwa ishusho isengwa y'ibiri mu ijuru, cyangwa ku butaka, cyangwa mu mazi.
9Ntukabipfukamire kandi ntukabiyoboke. Jyewe Uhoraho Imana yawe ndi Imana ifuha, mpana abanyanga n'abana babo n'abuzukuru babo ndetse n'abuzukuruza babo.
10Ariko abankunda bagakurikiza amabwiriza yanjye, mbagirira neza bo n'ababakomokaho imyaka itabarika!
11“Ntugakoreshe izina ryanjye mu buryo budakwiriye, kuko jyewe Uhoraho Imana yawe ntazabura guhana ukoresha izina ryanjye atyo.
12“Ujye wubahiriza umunsi w'isabato uwunyegurire, nk'uko jyewe Uhoraho Imana yawe nabigutegetse.
13Imirimo yawe yose ujye uyikora mu minsi itandatu,
14ariko uwa karindwi ni isabato yanjye, jyewe Uhoraho Imana yawe. Ntukagire icyo ukora kuri uwo munsi, wowe ubwawe cyangwa umuhungu wawe, cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe, cyangwa umuja wawe, cyangwa inka yawe, cyangwa indogobe yawe, cyangwa irindi tungo ryawe ryose, cyangwa umunyamahanga uba iwawe. Umugaragu wawe n'umuja wawe na bo bajye baruhuka nkawe.
15Ujye wibuka ko wabaye inkoreragahato mu Misiri, kandi ko jyewe Uhoraho Imana yawe nagukūjeyo ububasha bukomeye n'imbaraga nyinshi. Ni cyo cyatumye ngutegeka kubahiriza umunsi w'isabato.
16“Ujye wubaha so na nyoko nk'uko jyewe Uhoraho Imana yawe nabigutegetse, bityo uzarama ugubwe neza mu gihugu mbahaye.
17“Ntukice.
18“Ntugasambane.
19“Ntukibe.
20“Ntukabeshyere abandi.
21“Ntukifuze umugore w'undi muntu cyangwa inzu ye, cyangwa umurima we, cyangwa umugaragu we, cyangwa umuja we, cyangwa inka ye, cyangwa indogobe ye, cyangwa ikindi cyose atunze.”
22Ayo Mategeko Uhoraho yayababwiriye kuri wa musozi aranguruye, ari mu muriro n'igicu kibuditse mwese mumwiyumvira. Ayandika ku bisate bibiri by'amabuye nta kindi yongeyeho, maze arabimpa.
Abantu bagira ubwoba(Kuv 20.18-21)23Mwumvise ijwi rivugira mu mwijima kuri wa musozi wakaga umuriro, abatware b'imiryango yanyu bose n'abakuru banyu baranyegera,
24barambwira bati: “Dore Uhoraho Imana yacu yatweretse ikuzo rye n'ubuhangange bwe, kandi twumvise n'ijwi rye avugira mu muriro. Uyu munsi twiboneye ko Imana ivugisha umuntu ntahite apfa.
25Icyakora ntitwakomeza gukina n'urupfu! Nidukomeza kumva ijwi ry'Uhoraho Imana yacu, uriya muriro ugurumana uradukongora dupfe.
26Mbese hari abandi bantu bigeze kumva ijwi ry'Imana nzima ivugira mu muriro ntibahite bapfa?
27Ube ari wowe wegera Uhoraho Imana yacu, wumve ibyo avuga byose ubitubwire, natwe turabyumva tujye tubikurikiza.”
28Uhoraho yumvise ibyo muvuze arambwira ati: “Ibyo Abisiraheli bavuze bifite ishingiro.
29Icyampa ngo uwo mutima bazawuhorane, bahore banyubaha, kandi bakurikize amabwiriza yanjye yose! Bo n'abazabakomokaho bāgubwa neza ibihe byose.
30Genda ubabwire basubire mu mahema yabo.
31Ariko wowe ugaruke hano nguhe amabwiriza n'amateka, nkubwire n'ibyemezo nafashe. Uzabibigishe kugira ngo bazabikurikize bamaze kwigarurira igihugu nabahaye.”
32None rero mujye mwihatira gukurikiza ibyo Uhoraho Imana yanyu yabategetse mudateshuka.
33Mujye mugenza uko Uhoraho Imana yanyu yabategetse kugira ngo mubeho, ni bwo muzagubwa neza kandi murambe mu gihugu muzigarurira.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.