1Nahashi umwami w'Abamoni agota umujyi wa Yabeshi yo muri Gileyadi. Abantu bose b'i Yabeshi baramubwira bati: “Reka tugirane amasezerano maze tukuyoboke.”
2Ariko Nahashi arabasubiza ati: “Amasezerano nayagirana namwe ari uko mwese mwemeye ko mbanogoramo amaso y'iburyo, bityo nkaba nkojeje isoni Abisiraheli bose.”
3Abakuru b'i Yabeshi baramubwira bati: “Duhe iminsi irindwi twohereze intumwa mu gihugu cyose cy'Abisiraheli, nitubura udutabara tuzakuyoboka.”
4Intumwa zigeze i Gibeya, umujyi Sawuli yari atuyemo zitekerereza rubanda ayo magambo, nuko rubanda rwose rucura imiborogo.
5Sawuli ahinguye aza ashoreye ibimasa bye, maze arabaza ati: “Habaye iki ko abantu baboroga?” Bamutekerereza ibyo intumwa z'i Yabeshi zavuze.
6Sawuli abyumvise Mwuka w'Imana amuzaho, ararakara cyane.
7Afata ibimasa bibiri abicagaguramo ibice, abiha intumwa kugira ngo zibijyane mu gihugu cyose cy'Abisiraheli zivuga ziti: “Umuntu utazatabarana na Sawuli na Samweli, ni ko ibimasa bye bizagenzwa!”
8Sawuli akoranyiriza i Bezeki Abisiraheli ibihumbi magana atatu, n'Abayuda ibihumbi mirongo itatu.
9Abwira za ntumwa z'i Yabeshi y'i Gileyadi ati: “Nimugende mubwire ab'i Yabeshi ko ejo ku gasusuruko, tuzaba twamaze kubatabara.” Izo ntumwa ziragenda zirabibabwira, baranezerwa cyane.
10Nuko Abanyayabeshi babwira Abamoni bati: “Ejo tuzabayoboka mutugenze uko mwishakiye.”
11Sawuli agabanya ingabo mo imitwe itatu. Bujya gucya zitera inkambi y'Abamoni, zirabica kugeza ku gasusuruko. Abacitse ku icumu baratatana, umwe aca ukwe undi ukwe.
Imihango yo kwimika Sawuli12Nuko Abisiraheli babwira Samweli bati: “Ba bandi batashakaga ko Sawuli atubera umwami bari he? Nibabazane tubice!”
13Ariko Sawuli arababwira ati: “Uyu munsi nta muntu n'umwe uri bwicwe mu Bisiraheli, kuko Uhoraho yadukijije.”
14Nuko Samweli abwira Abisiraheli ati: “Nimuze tujye i Gilugali gushimangira ingoma ya Sawuli.”
15Bose bajyayo bimikira Sawuli imbere y'Uhoraho, bahatambira ibitambo by'umusangiro. Sawuli n'Abisiraheli bose baranezerwa cyane.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.