1Nyuma y'ibyo Umwami Ahashuwerusi azamura mu mwanya w'icyubahiro Hamani mwene Hamedata ukomoka kuri Agagi, amugira Minisitiri w'intebe.
2Umwami ategeka abakozi bose b'ibwami kujya būbaha Hamani bakamupfukamira, ariko Moridekayi we ntiyamwubahaga ngo amupfukamire.
3Abandi bakozi b'ibwami bakamubaza bati: “Kuki utumvira itegeko ry'umwami?”
4Uko bukeye bakabimubaza ariko ntabyiteho. Aho bigeze Moridekayi ababwira ko ari Umuyahudi, maze babimenyesha Hamani kugira ngo barebe ko azakomeza kumusuzugura.
5Hamani abonye ko Moridekayi yanze rwose kumupfukamira ngo amuhe icyubahiro, aramurakarira cyane.
6Bari baramubwiye ko Moridekayi ari Umuyahudi, ibyo kumwica wenyine asanga bidahagije maze yiyemeza kumutsembana n'ubwoko bwe, ni ukuvuga Abayahudi bose bari batuye mu bwami bwa Ahashuwerusi.
7Mu mwaka wa cumi n'ibiri Umwami Ahashuwerusi ari ku ngoma, mu kwezi kwa Nisani, Hamani araguza inzuzi zitwa Purimu kugira ngo amenye umunsi n'ukwezi azasohorezaho umugambi we. Inzuzi zerekana ukwezi kwa Adari.
8Nuko Hamani abwira Umwami Ahashuwerusi ati: “Nyagasani, hari ubwoko buteye ukundi buri hirya no hino mu bandi baturage b'ibihugu byawe. Abo bantu barironda kandi umuco wabo nta ho uhuriye n'uw'andi moko, ntabwo bigera bumvira amategeko yawe, nta mpamvu yo kubareka ngo bakomeze batyo.
9None rero nyagasani, niba bikunogeye nimutange itegeko ryo kubatsemba. Ibyo bizatuma nshyikiriza abashinzwe umutungo w'umwami ibikoroto by'ifeza ibihumbi icumi.”
10Umwami aherako yikuramo impeta mu rutoki iriho kashe ye, ayiha Hamani wari umwanzi w'Abayahudi, mwene Hamedata ukomoka kuri Agagi.
11Nuko abwira Hamani ati: “Ibyo bikoroto by'ifeza ubyigumanire, kandi ubwo bwoko ubugenze uko ushaka.”
12Ku itariki ya cumi n'eshatu z'ukwezi kwa Nisani batumiza abanditsi b'umwami, bandika inzandiko zikubiyemo amabwiriza ya Hamani, bazoherereza abategetsi bashinzwe ibihugu bikomatanyije, n'abategetsi ba buri gihugu n'abatware ba buri bwoko. Izo nzandiko zandikwaga bakurikije imyandikire ya buri gihugu n'indimi z'abagituye. Bazandikaga mu izina ry'Umwami Ahashuwerusi, maze bakaziteraho kashe yo ku mpeta ye.
13Intumwa zihutira kugeza izo nzandiko mu bihugu byose by'umwami, kugira ngo barimbure, bice kandi batsembe Abayahudi bose, abato n'abakuze n'abana n'abagore, kandi n'umutungo wabo unyagwe. Ibyo bikorwe umunsi umwe, ku itariki ya cumi n'eshatu z'ukwezi kwa Adari.
14Kopi y'urwo rwandiko igomba gutangazwa ho itegekoteka mu bihugu byose, ikamenyeshwa amoko yose kugira ngo uwo munsi buri wese azabe yiteguye.
15Ku itegeko ry'umwami intumwa zihutana izo nzandiko, maze iryo tegekoteka ritangazwa mu kigo ntamenwa cy'ibwami i Shushani. Nuko umwami na Hamani baricara bica akanyota, naho umurwa wa Shushani urashoberwa, ugwa mu kantu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.