1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2Yayihimbye igihe umuhanuzi Natani yari amaze kumugenderera, akamucyaha kubera ko yaryamanye na Batisheba.
3Mana, kubera urukundo rwawe rwinshi umbabarire,
kubera impuhwe zawe nyinshi umpanagureho ibicumuro byanjye.
4Nyuhagira rwose umareho ibibi nakoze,
unsukure umpanagureho icyaha cyanjye.
5Koko ndemera ko nagucumuyeho,
icyaha nakoze sinshobora kucyibagirwa.
6Ni wowe, wowe wenyine nacumuyeho,
narakugomeye nkora ibibi.
Ibyo unshinja bifite ishingiro,
urubanza uncira ni urw'ukuri.
7Ndi umunyabyaha kuva nkivuka,
ndetse ndi we kuva mama akinsama.
8Erega icyo wifuza ni ukuri kuvuye ku mutima!
Noneho unyigishe ubwenge ubuncengezemo.
9Umpanagureho ibyaha mbonere,
unyuhagire nere de ndushe inyange.
10Umpe kongera kugira ibyishimo n'umunezero,
nubwo wankubise ukanshegesha umpe kongera kwishima.
11Wirengagize ibyaha byanjye,
umpanagureho ibicumuro byanjye byose.
12Mana yanjye, undememo umutima uboneye,
umvugurure ngire umutima ukumvira.
13Ntunte kure yawe,
ntunkureho Mwuka Muziranenge wawe.
14Unsubizemo ibyishimo by'uko wankijije,
unshyigikire kubera ubuntu ugira.
15Ni bwo nzigisha abakugomera gukora ibyo ushaka,
bityo n'abanyabyaha bakugarukire.
16Mana, Mana Mukiza wanjye,
umbabarire kubera umuntu nishe,
umbabarire mbone uko namamaza ko uri intungane.
17Nyagasani, nyemerera ngire icyo mvuga,
ni bwo nzagusingiza.
18Ni uko utishimira ibitambo,
naho ubundi mba mbigutuye,
ibikongorwa n'umuriro na byo ntubyishimira.
19Ahubwo Mana, igitambo wishimira ni ukwicisha bugufi,
Mana, umuntu wicisha bugufi akihana ntumusuzugura.
20Girira neza Siyoni kubera ko uhakunda,
wongere wubake urukuta rwa Yeruzalemu.
21Ubwo ni bwo uzishimira ibitambo biboneye bagutura,
wishimire n'ibikongorwa n'umuriro n'amaturo atagabanyijeho,
ni bwo bazatamba amapfizi ku rutambiro rwawe.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.