1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa mu majwi ahanitse. Ni Zaburi ya Dawidi.
2Uhoraho, reka ngusingize mbikuye ku mutima,
namamaze ibitangaza wakoze.
3Reka nkwishimire nitere hejuru,
nkuririmbe wowe Usumbabyose.
4Abanzi banjye bagukubise amaso basubira inyuma,
baragwa barimbukira imbere yawe.
5Wicara ku ntebe yawe ugaca imanza zitabera,
nanjye wanciriye urubanza urandenganura.
6Wacyashye abanyamahanga urimbura abagome,
ntibazongera kwibukwa iteka ryose.
7Abanzi bashizeho barimbutse burundu,
imijyi yabo warayishenye nta wuzongera kubibuka.
8Nyamara Uhoraho we azahora aganje,
yateye intebe ye y'ubucamanza,
9abatuye ku isi abategekesha ubutungane,
amahanga ayacira imanza zitabera.
10Uhoraho ni ubuhungiro bw'abarengana,
ni we buhungiro mu gihe cy'amakuba.
11Uhoraho, abakumenye barakwiringira,
ntiwigera utererana abakugana.
12Nimuririmbire Uhoraho uganje i Siyoni,
mumenyeshe abanyamahanga ibikorwa bye.
13Aryoza abicanyi amaraso y'abo bishe,
abo bishwe ahora abibuka,
ntiyibagirwa abanyamibabaro bamutakira.
14Uhoraho, ungirire impuhwe,
urebe uko abanzi banjye bantoteza,
unkure mu nzāra z'urupfu.
15Ubwo ni bwo nzaririmba ibigwi byawe,
mbiratire abatuye i Siyoni,
nishimire ko wankijije.
16Abanyamahanga bacukuye urwobo,
ariko baba ari bo barugwamo,
bafatwa n'umutego ubwabo bateze.
17Uhoraho yagaragaje ko ari intabera,
agusha abagome mu mutego bateze.
Umurya w'inanga. Kuruhuka.
18Abagome bajya ikuzimu,
abanyamahanga bose batemera Imana na bo ni ho bajya.
19Nyamara abakene ntibazigera bibagirana,
aboroheje ntibazigera babura icyizere.
20Uhoraho hagurukira abagome be gutsinda,
abanyamahanga ubahe ibihano bibakwiye.
21Uhoraho, ubateze ubwoba,
abo banyamahanga bamenye ko ari abantu buntu.
Kuruhuka.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.