Yobu 14 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Imibereho mibi y'umuntu

1“Umuntu abyarwa n'umugore,

amara iminsi mike yuzuyemo imibabaro.

2Ameze nk'ururabyo rukura rugahita rwuma,

ameze nk'igicucu cyamagira.

3Mana, kuki uhoza ijisho ku muntu nkanjye?

Kuki uhamagaza umuntu nkanjye ngo tuburane?

4Mbese hari umwere wava mu muntu wanduye?

Ntibishoboka nta n'umwe.

5Iminsi yo kubaho k'umuntu irabaze,

ni wowe wamubariye amezi,

wamugeneye igihe ntarengwa.

6Reka kumugenzura yishyire yizane,

bityo yishime nk'umukozi urangije umurimo.

7“Igiti gitemwe kigira icyizere ko kizongera gushibuka,

imishibu yacyo izongera ikure.

8Nubwo imizi yacyo yasazira mu butaka,

nubwo igishyitsi cyacyo cyabora,

9iyo kibonye amazi kirashibuka,

kimera amashami nk'ikikibyiruka.

10Iyo umuntu apfuye imbaraga ze ziba zishize,

iyo umuntu apfuye ibye biba birangiye.

11Uko amazi y'inyanja akama,

uko imigezi na yo ikama,

12umuntu upfuye na we ntiyongera kubaho,

ntiyongera kubaho n'iyo ijuru ryavaho!

13“Icyampa ukampisha ikuzimu,

icyampa ngo umpisheyo kugeza ubwo uzareka kundakarira.

Icyampa ukangenera igihe nzamarayo ukanyibuka.

14Nyamara se umuntu wapfuye yongera kubaho?

Nzihanganira iminsi yose y'ububabare bwanjye,

nzihangana kugeza ubwo iyo minsi irangiye.

15Bityo uzampamagara nanjye nkwitabe,

uzishimira kumbona jyewe uwo waremye.

16Ubwo ni bwo uzita ku migendere yanjye,

ntuzaba ugikurikirana ibyaha byanjye.

17Uzambabarira ibicumuro byanjye ubyibagirwe,

uzirengagiza ibyaha nakoze.

18“Nyamara umusozi urariduka ugasandara,

urutare na rwo rushyiguka aho rwari ruri.

19Uko amazi avungura amabuye,

uko imigezi ikundura ubutaka,

ni ko utsemba icyizere cy'umuntu.

20Uramuhitana agapfa,

umuhindanya isura ukamwica.

21Abana be bahabwa ikuzo ntabimenye,

iyo bacishijwe bugufi na bwo ntabimenya.

22Amenya uburibwe bw'umubiri we gusa,

ariririra ubwe wenyine.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help