Ezekiyeli 19 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Kuririra abayobozi ba Isiraheli

1Uhoraho arambwira ati:

“Tera indirimbo uririre abayobozi ba Isiraheli uti:

2‘Nyoko yari intare y'ingore,

yabaga hamwe n'intare z'ingabo,

yaryamaga hagati y'imigunzu y'intare,

yareraga ibyana byayo.

3Yareze kimwe mu byana byayo,

irakirera kiba intare y'inkazi,

kimenya guhiga no kurya abantu.

4Amahanga yumvise ubuhangange bwacyo,

baragiteze kigwa mu rwobo,

bagikuruje inkonzo bakijyana mu Misiri.

5Ya ntare y'ingore irategereza iraheba,

yarategereje icyizere cyayo kirashira.

Irera ikindi cyana cyayo,

irakirera kiba intare y'inkazi.

6Cyabanaga n'izindi ntare,

gihinduka intare y'inkazi,

na cyo kimenya guhiga no kurya abantu.

7Cyasenye amazu yabo akomeye,

cyarimbuye n'imijyi yabo.

Igihugu n'abagituye bakuka umutima,

bakurwa umutima n'umutontomo wacyo.

8Amahanga aturuka impande zose arakirwanya,

baragitega kigwa mu rwobo.

9Bagikururisha inkonzo barakiboha,

baragikurubana bagishyīra umwami wa Babiloniya.

Baragifata baragifunga,

umutontomo wacyo ntiwongeye kumvikana mu misozi ya Isiraheli.’ ”

Kuririra umuzabibu

10Uhoraho aravuga ati:

“Nyoko yari nk'umuzabibu watewe hafi y'amazi.

Wararumbukaga ukagira n'amashami menshi,

byatewe n'uko wabonye amazi ahagije.

11Wari ufite amashami akomeye,

amashami akwiriye kuvamo inkoni za cyami.

Wari muremure ugera mu bicu,

ubunini bwawo n'ubwinshi bw'amashami yawo byari bitangaje.

12Nyamara warimburanywe uburakari ujugunywa hasi,

umuyaga w'iburasirazuba wumishije imbuto zawo.

Amashami yawo akomeye yarumye,

umuriro urayatwika.

13None uwo muzabibu utewe mu butayu,

watewe mu gihugu cyumagaye kitagira amazi.

14Umuriro waturutse mu gihimba cyawo,

watwitse amashami yawo n'imbuto zawo.

Ntuzongera kugira amashami akomeye,

ntuzongera kuvamo inkoni za cyami.”

Iyo ni indirimbo yaririmbwe nk'amaganya.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help