2 Abami 10 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Itsembwa ry'inzu ya Ahabu

1Ahabu yari afite abana mirongo irindwi bamukomokaho, batuye i Samariya. Yehu yohereza inzandiko i Samariya ku bakuru b'ingabo z'umujyi, no ku bakuru b'imiryango no ku barindaga abana ba Ahabu. Arabandikira ati:

2“Mwebwe abashinzwe kwita ku rubyaro rwa Ahabu, mufite amagare y'intambara n'amafarasi kimwe n'umujyi ntamenwa, mukibona uru rwandiko

3muhite murobanura mu bana ba shobuja Ahabu ukwiriye kuba umwami, ubishoboye kandi w'intwari mumwimike. Bityo mwitegure kurwanira ab'inzu ya shobuja.”

4Nuko bagira ubwoba cyane baravuga bati: “Tubasha dute guhangara Yehu niba abami babiri batabishoboye?”

5Umuyobozi w'imirimo y'ibwami, n'umutegetsi w'umujyi n'abakuru b'imiryango n'abarinzi, baherako batuma kuri Yehu bati: “Twe twiyemeje kuba abagaragu bawe, tuzakora ibyo uzadutegeka byose. Bityo nta mwami wundi tuzimika ahubwo wowe ukore ibikunogeye.”

6Yehu yongera kubandikira ati: “Niba munshyigikiye kandi mukaba munyumvira, nimuce imitwe abana bose ba shobuja Ahabu, ejo nk'iki gihe muzayinsangishe i Yizerēli.”

Abo bana ba Ahabu uko ari mirongo irindwi, bari hirya no hino ku bakuru b'umujyi bari babashinzwe.

7Ba bayobozi bobonye urwandiko bazana abo bana uko ari mirongo irindwi barabica, maze imitwe yabo bayitekera mu nkangara bayoherereza Yehu i Yizerēli.

8Intumwa igezeyo ibwira Yehu iti: “Imitwe ya bene Ahabu bayizanye.”

Yehu ategeka ko bayirunda ibirundo bibiri ku irembo ry'umujyi, ikahaguma kugeza bukeye.

9Bukeye Yehu asohoka mu mujyi ahagarara imbere ya rubanda rwose, aravuga ati: “Mwebwe muri abere, ariko jye nigometse kuri databuja Yehoramu ndamwica. None se aba bose bo bishwe na nde?

10Nuko rero muzirikane ko nta jambo Uhoraho yavuze ku nzu ya Ahabu, ritashyizwe mu bikorwa. Uhoraho yasohoje ibyo yasezeranye abinyujije ku mugaragu we Eliya.”

11Bityo Yehu yicisha buri wese ufitanye isano na Ahabu wari usigaye i Yizerēli, kimwe n'abatware bose bo ku ngoma ye n'incuti ze z'amagara, n'abatambyi bose bakoranye na we ntiyagira n'umwe arokora.

Itsembwa ry'abavandimwe ba Ahaziya(2 Amateka 22.8)

12Hanyuma Yehu ava aho yerekeza i Samariya. Ageze ahitwa i Betekedi y'Abashumba,

13ahasanga abafitanye isano ya hafi na Ahaziya umwami w'u Buyuda. Arababaza ati: “Muri ba nde?”

Baramusubiza bati: “Dufitanye isano ya hafi na Ahaziya, tuzanywe no gusura abana be kimwe n'ab'umugabekazi Yezebeli.”

14Yehu arategeka ati: “Nimubafate.” Nuko barabafata barabica, babajugunya mu rwobo rw'i Betekedi. Ntihagira n'umwe ubacika uko ari mirongo ine na babiri.

Yehu ahura na Yonadabu

15Yehu yigiye imbere gato ahura na Yonadabu mwene Rekabu wari uje kumusanganira, aramuramutsa aramubaza ati: “Mbese uranshyigikiye nk'uko nanjye ngushyigikiye?”

Yonadabu aramusubiza ati: “Yego!”

Yehu ati: “Reka duhane ibiganza.” Nuko bahana ibiganza, hanyuma Yehu amushyira mu igare rye.

16Yehu aramubwira ati: “Reka tujyane wirebere uburyo nkorera Uhoraho n'ishyaka ryinshi!”

Nuko bajyana mu igare rye.

17Yehu ageze i Samariya yicisha abakomoka kuri Ahabu bose bari basigaye mu murwa. Bose arabatsemba akurikije ijambo Uhoraho yari yaratumye Eliya.

Yehu atsemba Bāli n'abayoboke bayo

18Yehu akoranya rubanda rwose maze arababwira ati: “Ahabu yashengereraga buhoro Bāli, naho jyewe Yehu ngiye kuyishengerera byimazeyo.

19Nimuhamagaze rero abahanuzi bose ba Bāli, n'abayoboke be bose n'abatambyi be bose, ntihagire n'umwe ubura kuko ngiye gutambira Bāli igitambo gikomeye. Ubura wese azahanishwa urupfu.” Yehu yakoresheje ubwo buryarya kugira ngo akoranye abayoboke bose ba Bāli abatsembe.

20Yehu arategeka ati: “Nimuhamagaze ikoraniro ryo gushengerera Bāli.” Bararihamagaza.

21Iryo tangazo rikwira muri Isiraheli hose, abayoboke ba Bāli bose baraza hadasigaye n'umwe. Binjira mu ngoro ya Bāli iruzura impande zose.

22Maze Yehu ategeka ushinzwe imyambaro yeguriwe ingoro, guha buri muyoboke wese wa Bāli umwambaro. Bityo awuha buri wese!

23Yehu na Yonadabu mwene Rekabu binjira mu ngoro ya Bāli, maze Yehu abwira abayoboke ba Bāli ati: “Mugenzure hirya no hino niba nta mugaragu w'Uhoraho ubarimo, murebe ko ari mwe mwenyine abayoboke ba Bāli.”

24Nuko barinjira batura amaturo, batamba n'ibitambo bikongorwa n'umuriro. Icyakora Yehu yari yamaze gushyiraho ingabo mirongo inani zashinze ibirindiro hanze. Arababwira ati: “Dore abayoboke ba Bāli mbashyize mu maboko yanyu. Nihagira ureka n'umwe agacika aricwa mu cyimbo cye.”

25Yehu amaze gutamba ibitambo ategeka za ngabo n'abakuru bazo ati: “Nimwinjire mutsembe abayoboke ba Bāli. Ntihagire n'umwe urokoka.” Izo ngabo n'abakuru bazo ziherako zibatsembesha inkota, intumbi zabo bazijugunya hanze y'umujyi. Hanyuma binjira mu cyumba cy'ingoro cyeguriwe Bāli,

26basenya inkingi barayisohora barayitwika.

27Barimbura inkingi yeguriwe Bāli, ingoro yayo yose barayisenya. Aho yari iri bahahindura imisarane ya rubanda nk'uko biri na n'ubu.

28Nguko uko Yehu yakuyeho Bāli mu gihugu cya Isiraheli.

29Nyamara na we ntiyareka ibyaha byakorwaga na Yerobowamu mwene Nebati, wari waratoje Abisiraheli gushengerera ibishushanyo by'inyana z'izahabu, byari bishinze i Beteli n'i Dani.

30Uhoraho abwira Yehu ati: “Kubera ko wakoze ibinogeye, ugasohoza ibyo nari ngamije byose ku nzu ya Ahabu, abazagukomokaho ni bo bazasimburana ku ngoma muri Isiraheli kugeza ku buvivi.”

31Nyamara Yehu ntiyumviraga Amategeko y'Uhoraho Imana ya Isiraheli abikuye ku mutima. Bityo ntiyaretse gukora ibyaha nk'ibya Yerobowamu wari waratoje Abisiraheli gucumura.

Urupfu rwa Yehu

32Muri icyo gihe Uhoraho yibasira igihugu cya Isiraheli aragitubya. Ashyigikira Hazayeli umwami wa Siriya arwanya Abisiraheli, aho bari bari hose mu gihugu cyabo.

33Nuko banyagwa akarere kose k'iburasirazuba bwa Yorodani, n'ak'amajyaruguru ya Aroweri ku nkombe za Arunoni. Ni ukuvuga intara ya Gileyadi n'i Bashani, hatuwe n'Abagadi n'Abarubeni n'Abamanase.

34Ibindi bikorwa n'ibigwi byose bya Yehu n'ubutwari bwe, byanditswe mu gitabo cyitwa “Ibikorwa by'abami ba Isiraheli.”

35-36Yehu yamaze imyaka makumyabiri n'umunani ari ku ngoma ya Isiraheli i Samariya, yisazira amahoro bamushyingura i Samariya, umuhungu we Yehowahazi amusimbura ku ngoma.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help