1 Abanyakorinti 7 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Ibibazo byerekeye gushyingiranwa

1Ku byerekeye ibyo mwambajije mu rwandiko rwanyu, icyiza ni uko umuntu atarongora.

2Ariko kubera ko ubusambanyi bwabaye gikwira, ibyiza ni uko umugabo wese agira uwe mugore, n'umugore wese akagira uwe mugabo.

3Umugabo ntakwiriye kwiyima umugore we, n'umugore na we ni uko ntakwiriye kwiyima umugabo we.

4Umugore ntiyigenga ku mubiri we, ugengwa n'umugabo we, n'umugabo na we ni uko ntiyigenga ku mubiri we, ugengwa n'umugore we.

5Ntihakagire uwiyima undi, keretse mubyumvikanyeho mugahāna igihe kugira ngo mubone uko musenga nta kibarogoya. Ariko hanyuma mwongere kubonana kugira ngo mutananirwa kwifata, Satani akabaca urwaho akabashuka.

6Ibyo mbabwiye ndabibemereye gusa si itegeko ntanze.

7Nakwifuza yuko abantu bose bamera nkanjye, ariko umuntu wese afite impano ye bwite yahawe n'Imana, umwe iye undi iye.

8Abatarashaka bo muri mwe kimwe n'abapfakazi, ndababwira yuko icyiza ari uko bakomeza kumera nkanjye.

9Ariko abadashoboye kwifata nibashyingiranwe, kuko kurongorana biruta kwicwa n'irari.

10Dore itegeko ku bashyingiranywe, ariko si jye uribategeka ahubwo ni Nyagasani: umugore ntagatandukane n'umugabo we.

11Icyakora aramutse atandukanye na we ntagashake undi mugabo, cyangwa se ajye yiyunga n'umugabo we. Umugabo na we ntakirukane umugore we.

12Ku bandi dore icyo mvuga ku giti cyanjye, si Nyagasani ubivuga: umuvandimwe wese abaye afite umugore utemera Kristo, umugore we akaba yemera kugumana na we, uwo mugabo ntakamwirukane.

13Bityo kandi n'umugore wo muri mwe aramutse afitwe n'umugabo utemera Kristo, umugabo we akemera kugumana na we, uwo mugore ntagatandukane n'umugabo we.

14Erega umugabo utemera Kristo aba yeguriwe Imana bitewe n'umugore we, n'umugore utemera Kristo aba yeguriwe Imana bitewe n'umugabo we! Bitabaye bityo abana banyu baba bafite imiziro, nyamara atari ko biri kuko na bo beguriwe Imana.

15Nyamara kandi utemera Kristo ashatse gutandukana n'uwo bashakanye nagende. Bibaye bityo uwo muvandimwe aba atakigengwa n'amategeko, kuko Imana yabahamagariye kuba mu mahoro.

16Mbese wa mugore we, ubwirwa n'iki ko uzakiza umugabo wawe? Cyangwa se wa mugabo we, ubwirwa n'iki ko uzakiza umugore wawe?

Kugira imibereho ihuje no guhamagarwa k'umuntu

17N'ubundi umuntu akomeze kuba nk'uko Imana yamugeneye, uko yari ari igihe Imana yamuhamagaraga. Uko ni ko ntegeka amatorero yose ya Kristo.

18Niba umuntu yarahamagawe n'Imana yaramaze gukebwa ntakīgire nk'aho atakebwe, kandi niba yarahamagawe atarakebwa ntakirirwe akebwa.

19Ari ugukebwa, ari ukudakebwa byose nta cyo bimaze. Icy'ingenzi ni ukumvira amategeko y'Imana.

20Umuntu wese nagume uko yari ari igihe Imana yamuhamagaraga.

21Mbese wowe igihe Imana yaguhamagaraga wari inkoreragahato? Ibyo nta cyo bigutwaye, ariko ubonye uburyo bwatuma uvanwa mu buja nakubwira iki?

22Uwahamagawe na Nyagasani ari inkoreragahato aba avanywe mu buja na Nyagasani. Bityo rero n'uwahamagawe yigenga, aba ari umugaragu wa Kristo.

23Imana yarabacunguye ibatangaho ikiguzi, ntimugasubire mu buja bw'abantu.

24Nuko rero bavandimwe, umuntu wese nagumane n'Imana uko yari ari igihe yamuhamagaraga.

Ibyerekeye ingaragu n'abapfakazi

25Ku byerekeye ingaragu, nta tegeko Nyagasani yampaye rizerekeye ariko ndabaha inama, kandi kuko Nyagasani yangiriye imbabazi, ndi umuntu mushobora kwizera.

26Kubera ingorane zo muri iki gihe, ndasanga ibyiza ari uko umuntu yagumya kuba ingaragu.

27Niba usanzwe ufite umugore ntugashake gutandukana na we. Niba uri ingaragu ntugashake kurongora.

28Icyakora nubwo warongora ntiwaba ukoze icyaha, n'umukobwa w'inkumi ashyingiwe nta cyaha aba akoze. Ariko abubatse bazagira amakuba bakiriho, ni na yo nashakaga kubarinda.

29Bavandimwe, dore icyo nshaka kuvuga: hasigaye igihe gito. Kuva ubu abafite abagore nibamere nk'abatabafite.

30Abarira nibamere nk'abatarira, abanezerewe nibamere nk'abatanezerewe, abaguzi nibamere nk'abadafite icyo batunze,

31n'abatunze iby'iyi si ntibagatwarwe na byo, kuko iyi si uko iteye igenda ishiraho.

32Icyo mbifuriza ni uko mudahagarika umutima. Ingaragu iharanira ibya Nyagasani, igira ngo ibone uko imushimisha.

33Naho umuntu warongoye aharanira iby'isi kugira ngo abone uko ashimisha umugore we.

34Bene uwo aba afite imitima ibiri. Umugore udafite umugabo cyangwa umukobwa w'inkumi, aharanira ibya Nyagasani agira ngo amwiyegurire wese, umubiri n'umutima. Naho umugore ufite umugabo aharanira iby'isi, agira ngo abone uko ashimisha umugabo we.

35Ibyo mbivugiye kubafasha si ukubahata. Ndagira ngo mwifate uko bikwiye, mubone uko mwegukira Nyagasani nta nkomyi.

36Igihe umusore yasabye umukobwa, akumva ko yamurangaranye kuko yatinze kumurongora, umukobwa akaba agumiwe nashaka bashyingiranwe – nta cyaha azaba akoze.

37Ariko niba uwo musore ntawe umuhase, akiyemeza kutarongora kandi akaba ashobora gukomera ku cyo yiyemeje, aretse uwo mukobwa yaba akoze neza kurutaho.

38Nuko rero urongoye umukobwa yasabye aba akoze neza, naho utamurongoye aba arushijeho gukora neza.

39Umugore aba ahambiriwe ku mugabo we igihe cyose uwo mugabo akiriho. Ariko aramutse apfuye uwo mugore aba afite uburenganzira bwo gushyingirwa uwo ashaka wese, apfa kuba umuyoboke wa Nyagasani.

40Ariko uko jyewe mbibona, yarushaho kugubwa neza agumye uko ari, kandi ndibwira ko mbivuze nyobowe na Mwuka w'Imana.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help