Matayo 2 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Abahanga mu by'inyenyeri baza kuramya Yezu

1Yezu amaze kuvukira i Betelehemu mu ntara ya Yudeya ku ngoma y'Umwami Herodi, haza abahanga mu by'inyenyeri baturutse iburasirazuba bagera i Yeruzalemu.

2Barabaza bati: “Umwami w'Abayahudi uherutse kuvuka ari hehe? Twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none twari tuje kumuramya.”

3Umwami Herodi yumvise ibyo ahagarika umutima, we n'abaturage bose b'i Yeruzalemu.

4Nuko akoranya abakuru bo mu batambyi n'abigishamategeko bose b'Abisiraheli, ababaza aho Kristo yajyaga kuzavukira.

5Baramusubiza bati: “Ni i Betelehemu mu ntara ya Yudeya, kuko ari ko byanditswe n'umuhanuzi ngo:

6‘Nawe Betelehemu yo mu Buyuda,

ntabwo uri uw'inyuma mu butegetsi bw'u Buyuda,

kuko muri wowe hazaturuka umutegetsi,

azaba umushumba w'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli.’ ”

7Nuko Herodi atumiza ba bahanga arabihererana, ababaza neza igihe baboneye ya nyenyeri.

8Nuko abatuma i Betelehemu avuga ati: “Nimugende mubaririze neza iby'uwo mwana. Nimumubona muzabimenyeshe, nanjye njye kumuramya.”

9Bamaze kumva amagambo y'umwami baragenda. Ni bwo iyo nyenyeri bari babonye bakiri iburasirazuba ibagiye imbere, irinda igera hejuru y'aho umwana ari irahahagarara.

10Babonye iyo nyenyeri barishima cyane.

11Nuko binjira mu nzu basanga umwana ari kumwe na nyina Mariya, bamwikubita imbere baramuramya. Bahambura ibintu bazanye bifite agaciro barabimutura. Byari izahabu n'ububani n'imibavu y'igiciro.

12Nuko Imana imaze kubaburira mu nzozi ngo be gusubira kwa Herodi, baherako banyura indi nzira basubira mu gihugu cyabo.

Guhungira mu Misiri

13Bamaze kugenda umumarayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi, aramubwira ati: “Byuka ujyane umwana na nyina muhungire mu gihugu cya Misiri, mugumeyo kugeza igihe nzakubwirira, kuko Herodi agiye gushaka umwana ngo amwice.”

14Iryo joro Yozefu arabyuka, ajyana umwana na nyina bajya mu Misiri.

15Bagumayo kugeza igihe Herodi apfiriye. Ibyo byabereyeho kugira ngo bibe uko Nyagasani yari yaravuze atumye umuhanuzi ati: “Umwana wanjye naramuhamagaye ngo ave mu Misiri.”

Abana bicwa

16Herodi abonye ko ba bahanga bamutengushye ararakara cyane. Nuko yohereza abantu kwica abana b'abahungu bose b'i Betelehemu n'abo mu mirenge yose ihakikije, bamaze imyaka ibiri cyangwa batarayigezaho, agereranyije n'igihe ba bahanga bari bamubwiye ko ari bwo babonye ya nyenyeri.

17Bityo biba uko byavuzwe n'umuhanuzi Yeremiya agira ati:

18“Induru yumvikaniye i Rama,

humvikanye n'amarira n'umuborogo mwinshi.

Rasheli araririra abana be,

yanze guhozwa kuko batakiriho.”

Bava mu Misiri

19Nuko Herodi amaze gupfa, umumarayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi akiri mu Misiri,

20aramubwira ati: “Byuka ufate umwana na nyina musubire mu gihugu cya Isiraheli, kuko abashakaga kwica uwo mwana batakiriho.”

21Yozefu arabyuka ajyana umwana na nyina, bagerana mu gihugu cya Isiraheli.

22Ariko yumvise ko Arikelawo mwene Herodi yabaye Umwami w'i Yudeya asimbuye se, atinya kujyayo. Ni ko kuburirwa ari mu nzozi ngo ajye mu ntara ya Galileya.

23Nuko ajyayo atura mu mujyi witwa Nazareti, kugira ngo bibe nk'uko byavuzwe n'abahanuzi ngo: “Azitwa Umunyanazareti.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help