Ezayi 32 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Umwami w'umugiraneza

1Dore hazabaho umwami uzategekesha ubutungane,

hazabaho n'abatware bazategekesha ubutabera.

2Buri wese azaba nk'ahantu hahungirwa umuyaga,

azaba nk'ahantu bugama umuyaga,

azaba nk'amazi atemba ku butaka bwumiranye,

azaba nk'igicucu cy'urutare runini mu butayu.

3Amaso y'abareba azakomeza kureba,

amatwi y'abumva azumva kurushaho.

4Abari ibihubutsi bazakorana ubushishozi,

abadidimangaga bazavuga neza.

5Abapfapfa ntibazongera guhabwa icyubahiro,

ab'imburamumaro ntibazongera guhabwa agaciro.

6Koko rero umupfapfa avuga iby'ubupfapfa,

ahora atekereza gukora ibibi,

akora ibidatunganye kandi agatuka Uhoraho,

ntagaburira abashonji,

ntaha icyo kunywa abishwe n'inyota.

7Ab'imburamumaro barangwa n'ubugome,

bategura imigambi mibi yo kwicisha abakene,

barababeshyera bakabima uburenganzira bwabo.

8Nyamara umunyamurava agira imigambi myiza,

yishingikiriza ku bikorwa byiza.

Imiburo ku bagore b'i Yeruzalemu

9Yemwe bagore b'abadabagizi, nimuhaguruke muntege amatwi,

yemwe bakobwa badamaraye, nimunyumve.

10Mwebwe abadamaraye, nyuma y'umwaka umwe muzaba muhagaritse umutima,

koko rero imizabibu yanyu izarumba nta cyo muzasarura.

11Mwa badabagizi mwe, nimuhagarike umutima,

nimugire ubwoba mwebwe abadamaraye,

nimwiyambure imyambaro yanyu,

nimukenyere imyambaro igaragaza akababaro.

12Nimwikomange mu gituza mubabaye,

nimuririre imirima yanyu yari myiza,

nimuririre n'imizabibu yanyu yarumbukaga.

13Nimuririre igihugu cy'ubwoko bwanjye,

dore cyamezemo ibihuru by'amahwa,

nimuririre amazu yari abanejeje,

amazu yo mu mujyi wuje umunezero.

14Koko ingoro y'umwami izahinduka amatongo,

umujyi wari utuwe uzahinduka ikidaturwa.

Agace ka Ofeli n'umunara w'abarinzi bizahora ari amatongo,

indogobe zo mu gasozi zizahidagadurira,

amatungo na yo azahabona urwuri.

Ubutungane buzabyara amahoro

15Igihe kimwe Uhoraho azadusenderezaho Mwuka we,

umurima utahingwaga uzarumbuka,

naho umurima wahingwaga uzahinduka ishyamba.

16Ubutabera buzaganza mu mirima itahingwaga,

ubutungane na bwo buzaganza mu mirima yahingwaga.

17Ubutungane buzabyara amahoro,

buzatera ituze n'umutekano iteka ryose.

18Abantu banjye bazabaho mu mahoro,

bazaba mu mazu yuje umutekano,

bazaruhukira ahantu hatuje.

19Nyamara ishyamba rizatsembwa n'amahindu,

umujyi na wo uzarimbuka.

20Mwebwe rero murahirwa,

muzabiba imbuto iruhande rw'imigezi,

inka n'indogobe zanyu zizarisha nta nkomyi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help