1Sedekiya mwene Yosiya umwami w'u Buyuda akigera ku ngoma, Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:
2“Hambira imizigo y'ingiga z'ibiti maze uyiheke ku bitugu,
3hanyuma iyo mizigo uyoherereze umwami wa Edomu n'uwa Mowabu, n'umwami w'Abamoni n'uwa Tiri n'uwa Sidoni. Uzayishyira intumwa zabo zaje i Yeruzalemu kwa Sedekiya umwami w'u Buyuda.
4Uzazitume kuri ba shebuja ko Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli avuze ati:
5‘Ni jye waremye isi n'abantu n'inyamaswa biyiriho, nabiremye nkoresheje imbaraga n'ububasha, mbiha uwo nshaka.
6None rero ibi bihugu byose mbyeguriye umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, mweguriye n'inyamaswa zose ngo zimuyoboke.
7Amahanga yose azamuyoboka we n'umwana we n'umwuzukuru we kugeza igihe igihugu cye kizatsindwa, hanyuma we n'abantu be bazaba inkoreragahato z'amahanga menshi n'abami bakomeye.
8“ ‘Nihagira igihugu cyangwa ubwami byanga kuyoboka Nebukadinezari umwami wa Babiloniya bikanga kumwumvira, nzabihanisha inkota n'inzara n'icyorezo, kugeza ubwo nzabatsemba nkoresheje imbaraga ze.
9“ ‘None rero ntimugatege amatwi abahanuzi banyu, cyangwa abaterekera cyangwa abashitsi, cyangwa abacunnyi cyangwa abapfumu bababwira ko mutazigera muyoboka umwami wa Babiloniya.
10Ibyo babahanurira ni ibinyoma, bizatuma mujyanwa kure y'igihugu cyanyu. Koko rero nzabamenesha maze murimbuke.
11Nyamara nihagira abantu bayoboka umwami wa Babiloniya bakamukorera, nzabagumisha mu gihugu cyabo bagihinge kandi bagituremo.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.
12Jyewe Yeremiya amagambo nk'aya nayabwiye Sedekiya umwami w'u Buyuda nti: “Nimuyoboke umwami wa Babiloniya, mumukorere we n'abantu be bityo mubeho.
13Kuki wowe n'abantu bawe mwakwicwa n'intambara n'inzara n'icyorezo, nk'uko Uhoraho yabigambiriye ku gihugu cyose kizanga kuyoboka umwami wa Babiloniya?
14None rero ntimugatege amatwi amagambo y'abahanuzi bababwira bati: ‘Ntimuzayoboke umwami wa Babiloniya, kuko ibyo babahanurira ari ibinyoma.’
15Uhoraho aravuga ati: ‘Ntabwo nigeze mbatuma. Ibyo bahanura mu izina ryanjye ni ibinyoma, bityo nzabamenesha maze murimbuke, mwebwe n'abahanuzi babahanurira ibinyoma.’ ”
16Hanyuma nabwiye abatambyi n'abantu bose nti: “Uhoraho aravuze ati: ‘Ntimutege amatwi abahanuzi babahanurira ngo ibikoresho byo mu Ngoro byajyanywe i Babiloni bizagarurwa vuba. Ibyo babahanurira ni ibinyoma.
17Ntimukabatege amatwi, ahubwo muzayoboke Umwami wa Babiloniya maze mubeho. Kuki umurwa wagomba guhinduka amatongo?’
18“Nyamara niba abo ari abahanuzi koko bakaba bafite Ijambo ry'Uhoraho, nibatakambire Uhoraho Nyiringabo maze ibikoresho byasigaye mu Ngoro ye no mu ngoro y'umwami w'u Buyuda n'i Yeruzalemu, bitajyanwa muri Babiloniya.
19“Dore ibyo Uhoraho Nyiringabo avuga ku byerekeye inkingi n'ikizenga n'ibigare, n'ibindi bikoresho byasigaye muri uyu mujyi.
20Ibyo ni ibikoresho Nebukadinezari umwami wa Babiloniya atasahuye, igihe ajyanye Yekoniya mwene Yoyakimu umwami w'u Buyuda ho umunyago, amuvanye i Yeruzalemu akamujyana i Babiloni. Yamujyanye hamwe n'abanyacyubahiro bose bo mu Buyuda n'ab'i Yeruzalemu.
21Nuko rero nimwumve icyo Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli avuga ku byerekeye ibikoresho byasigaye mu Ngoro y'Uhoraho, no mu ngoro y'umwami w'u Buyuda i Yeruzalemu.
22Bizajyanwa i Babiloni bigumeyo kugeza igihe nzabigarurira aha hantu.” Uko ni ko Uhoraho avuze.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.