Ivugururamategeko 25 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Igihano cyo gukubitwa

1Abantu nibagira icyo bapfa bakaburanira mu rukiko, umwe agatsinda undi agatsindwa,

2niba uwatsinzwe agomba guhanishwa gukubitwa, umucamanza ajye amuryamisha bamukubitire imbere ye inkoni zihwanye n'icyaha cye.

3Icyakora ntibazarenze inkoni mirongo ine, kuko byaba ari ukumuzonga no kumukoza isoni mu Bisiraheli.

Ikimasa gihonyōra ingano

4Ntimugahambire umunwa w'ikimasa igihe gihonyōra ingano.Ibyerekeye gucīkūra

5Igihe umwe mu bavandimwe baturanye apfuye adasize umwana w'umuhungu, umupfakazi ntagacyurwe n'utari uwo mu muryango w'umugabo we, ahubwo umugabo wabo ajye aba ari we umucyura.

6Hanyuma umuhungu bazabyarana bwa mbere, azabe ari we uragwa ibya nyakwigendera kugira ngo izina rye ritibagirana mu Bisiraheli.

7Uwo mugabo nadakunda gucyura umugore wabo, uwo mugore azajye ku irembo ry'umujyi abwire abakuru ati: “Umugabo wacu yanze ko tubana ngo acīkūre mwene se.”

8Abakuru b'umujyi bazatumize uwo mugabo bavugane na we, natava ku izima akanga kumucyura,

9umugore wabo azamwegerere imbere y'abo bakuru, amukuremo urukweto amucire mu maso, avuge ati: “Uku ni ko bagenza uwanze gucīkūra mwene se!”

10Umuryango w'uwo mugabo bazawuhimbe “Inzu ya Mukurankweto.”

Igihano cy'umugore wacakiye ubugabo

11Abagabo babiri nibarwana, umugore w'umwe akajya gukiza umugabo we, maze agacakira ubugabo bw'umukubitira umugabo,

12uwo mugore muzamuce ikiganza. Ntimukamugirire impuhwe.

Ibipimisho bidatunganye

13Ntimukibishe iminzani mukoresha ibipimisho bidatunganye,

14cyangwa ngo mwibishe gupimisha ingero zidatunganye.

15Ahubwo ibipimisho n'ingero mukoresha bijye biba byuzuye kandi bitunganye, kugira ngo muzaramire mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha.

16Uhoraho Imana yanyu yanga urunuka abibisha ibipimisho n'ingero bidatunganye.

Abisiraheli bategekwa gutsemba Abamaleki

17Mujye mwibuka ibyo Abamaleki babagiriye mu rugendo, ubwo mwavaga mu Misiri.

18Ntibatinye Imana, ahubwo barabateye mukiri mu rugendo igihe mwari munaniwe cyane, bica abari basigaye inyuma bose.

19None rero nimumara kwigarurira igihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo, akabagabiza abanzi banyu bo mu bihugu muzahana imbibi, ntimuzibagirwe Abamaleki, muzabatsembe be kuzongera kwibukwa ukundi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help