1Umutambyi Eleyazari na Yozuwe mwene Nuni n'abatware b'imiryango, ni bo bagabanyije abandi Bisiraheli igihugu cya Kanāni.
2Bakigabanya imiryango icyenda n'igice isigaye bakoresheje ubufindo, nk'uko Uhoraho yari yarabibategetse abinyujije kuri Musa.
3Indi miryango ibiri n'igice Musa yari yarayihaye imigabane iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, naho Abalevi nta mugabane w'ubutaka yabahaye,
4uretse ko nyuma bahawe imijyi yo guturamo n'inzuri ziyikikije, kugira ngo zibe iz'imikumbi n'amashyo yabo. Abakomoka kuri Yozefu bari bagabanyijwemo imiryango ibiri: uwa Manase n'uwa Efurayimu.
5Nuko Abisiraheli bagabana igihugu bakurikije amabwiriza Uhoraho yahaye Musa.
Kalebu ahabwa Heburoni6Bakiri i Gilugali, bamwe bo mu muryango wa Yuda basanga Yozuwe, maze umwe muri bo witwa Kalebu mwene Yefune w'Umukenizi aramubwira ati: “Wibuke ibyo Uhoraho yabwiye Musa wa muntu w'Imana, ibinyerekeye n'ibikwerekeye turi i Kadeshi-Barineya.
7Igihe Musa umugaragu w'Imana anyohereje gutata iki gihugu, nari mfite imyaka mirongo ine. Ngarutse namubwiye ibyo nabonye nta cyo muhishe.
8Abo twajyanye baje baca abantu intege, ariko jye nayobotse Uhoraho Imana yanjye ntashidikanya.
9Icyo gihe Musa yararahiye ati: ‘Igihugu wakandagijemo ikirenge uzagihabwamo gakondo n'abazagukomokaho iteka, kuko wayobotse Uhoraho Imana yanjye udashidikanya.’
10Dore hashize imyaka mirongo ine n'itanu Uhoraho ategetse Musa kurahira atyo, igihe Abisiraheli bari bakiri mu butayu. Uhoraho yampaye kurama nk'uko yari yarabinsezeranyije, none maze imyaka mirongo inani n'itanu,
11nyamara ndacyakomeye nk'igihe Musa yanyoherezaga gutata. Ndacyafite imbaraga nk'iz'icyo gihe, haba ku rugamba cyangwa ku yindi mirimo.
12Uwo munsi Uhoraho yansezeranyije kumpa akarere k'imisozi gatuwe n'Abanaki, karimo n'imijyi minini kandi izengurutswe n'inkuta nk'uko wabyiyumviye, none ukampe. Uhoraho nanshyigikira nzabamenesha nk'uko yabivuze.”
13Nuko Yozuwe asabira Kalebu mwene Yefune umugisha, amuha n'umujyi wa Heburoni.
14Heburoni iracyari gakondo y'abakomoka kuri Kalebu mwene Yefune w'Umukenizi, kubera ko Kalebu yayobotse Uhoraho Imana y'Abisiraheli adashidikanya.
15Kera Heburoni yitwaga Kiriyati-Aruba, yaritiriwe Aruba wari Umwanaki w'ikirangirire.
Nuko intambara irashira, ituze rigaruka mu gihugu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.