Zaburi 75 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Imana ni intabera

1Indirimbo y'umuyobozi w'abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w'inanga witwa “Wirimbura”. Ni zaburi ya Asafu.

2Mana turagushimira,

turagushimira ko utuba bugufi,

turamamaza ibyo wakoze bitangaje.

3Waravuze uti:

“Igihe nateganyije kizagera,

jye ubwanjye nzacira abantu imanza zitabera.

4Isi ishobora gutingita,

abayituye bose bagacikamo igikuba,

ariko ni jye wayishimangiye ku mfatiro zayo.

Kuruhuka.

5Abirasi ndababwira nti: ‘Nimureke kwirata’,

abagome nti: ‘Ntimukirate imbaraga zanyu.

6Koko ntimugakabye kwirata imbaraga zanyu,

ntimukavuge mushinze ijosi.’ ”

7Ikuzo ry'umuntu ntirituruka iburasirazuba,

ntirinaturuka iburengerazuba cyangwa se mu butayu.

8Ahubwo Imana yonyine ni yo igena byose,

icisha umwe bugufi, undi ikamuha ikuzo.

9Uhoraho afite igikombe mu ntoki,

cyuzuye inzoga y'umubira ari yo burakari bwe.

Ayisukira abagome bose bo ku isi,

barayinywa bakayīranguza.

10Ariko jye nzamamaza Imana ya Yakobo,

nzahora nyiririmba.

11Izatsemba imbaraga z'abagome,

naho intungane izazongerera imbaraga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help