Zaburi 123 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Isengesho ry'uhanze amaso Uhoraho

1Indirimbo y'abazamuka bajya i Yeruzalemu.

Uhoraho, uganje mu ijuru,

ni wowe mpanze amaso.

2Abagaragu bahanga amaso ba shebuja,

abaja na bo bayahanga ba nyirabuja,

natwe tuyahanga Uhoraho Imana yacu,

dutegereje ko aturebana impuhwe.

3Uhoraho, turebane impuhwe,

nyabuna turebane impuhwe,

koko twasuzuguwe bikabije.

4Abadamaraye baradusuzuguye bikabije,

abirasi batugize urw'amenyo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help