1Zaburi ya Dawidi.
Uhoraho Rutare runkingira,
ni wowe ntakambira ntiwice amatwi,
koko nutantabara ndamera nk'upfuye.
2Ujye unyumva igihe cyose ngutakambiye,
igihe ngutegeye amaboko,
nyerekeje Icyumba cyawe kizira inenge cyane.
3Ntumpanane n'abagome n'inkozi z'ibibi,
babwiza bagenzi babo akarimi keza,
nyamara ubugome bubashengura umutima.
4Ubahembe ibikwiye ibyo bakoze,
ubahembe ibikwiranye n'ibibi byabo.
Ubiture inabi bagize,
ibyo bakoze bibagaruke.
5Ntibita ku bikorwa by'Uhoraho,
nta n'ubwo bita ku byo yaremye,
ni cyo gituma azabarimbura akabatsemba.
6Uhoraho nasingizwe,
koko yumvise ugutakamba kwanjye.
7Uhoraho ni umunyambaraga nisunze,
ambera ingabo inkingira,
mwiringira mbikuye ku mutima,
arantabara nkabyishimira cyane,
nanjye muririmbira musingiza.
8Uhoraho ni umunyambaraga abantu be bisunga,
ni we buhungiro akirizamo umwami yimikishije amavuta.
9Uhoraho, kiza ubwoko bwawe,
ubwo wagize umwihariko wawe ubuhe umugisha,
ububere umushumba ujye ubukenura iteka ryose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.