Abanyagalati 5 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Kuva mu buja kw'Abakristo

1Ni na ko Kristo yadukuye mu buja kugira ngo twishyire twizane. Nuko rero muhagarare kigabo, mwirinde mudasubira mu buja.

2Nimunyumve. Jyewe Pawulo ndabivuga nkomeje, nimwiyemeza gukebwa Kristo nta cyo azaba abamariye.

3Na none kandi ndabamenyesha ko umuntu wese wiyemeza gukebwa, aba aniyemeje kumvira Amategeko yose iyo ava akagera.

4Mwebwe rero abashaka kugirwa intungane imbere y'Imana mwitwaje kumvira Amategeko, muba mwitandukanyije na Kristo bityo mukaba mwivukije ubuntu bw'Imana.

5Kugirwa intungane imbere y'Imana bidutera gutegereza ibyo twiringiye kuzabona, tubikesha kwizera Kristo tubishobojwe na Mwuka.

6Iyo umuntu ari muri Kristo Yezu, ari ugukebwa ari ukudakebwa byose nta cyo bimaze. Igifite akamaro ni ukwizera kugaragazwa n'ibikorwa by'urukundo.

7Ko mwateraga imbere neza, none se ni nde wababangamiye akabatesha gukurikiza ukuri?

8Iyo rukuruzi ntituruka ku Mana ibahamagara.

9N'ubundi bavuga ko “agasemburo gake gatubura ifu yose”.

10Jyewe niringiye Nyagasani ku bwanyu, anyemeza ko mutazafata undi mugambi. Nyamara ubatera imidugararo, uwo ari we wese Imana izamuhana.

11Naho jyewe rero bavandimwe, bibaye ari ukuri ko ncyamamaza ibyerekeye umuhango wo gukebwa, naba se kandi ngitoterezwa iki? Ari uko bimeze umusaraba wa Kristo namamaza nta we waba ukibangamiye.

12Iyaba abo babatera imidugararo bari bishahuye bikarangira!

13Naho mwe bavandimwe, Imana yabahamagariye kwishyira mukizana. Nyamara uko kwishyira mukizana ntimukwiye kubigira urwitwazo rwo gukora ibyo kamere yanyu irarikiye. Ahubwo buri wese akorere mugenzi we abitewe n'urukundo.

14Koko rero Amategeko yose abumbiye muri iri rimwe ngo: “Ujye ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda.”

15Ariko nimuryana mugacagagurana, mwirinde naho ubundi mwamarana!

Mwuka na kamere ni ibihabane

16Reka mbabwire: nimureke Mwuka w'Imana abayobore, bityo ntimuzaba mugikora ibyo kamere yanyu irarikira.

17Kamere y'umuntu yifuza ibyo Mwuka yanga, Mwuka na we akifuza ibyo kamere yanga. Ni ibintu bibiri bihabanye ku buryo mutakora ibyo mwishakiye.

18Naho niba muyoborwa na Mwuka, ntabwo muba mukigengwa n'Amategeko.

19Dore ibibi kamere y'umuntu imukoresha: gusambana, kwiyandarika n'ubwomanzi

20gusenga ibigirwamana no kuroga, kwangana, amakimbirane, gufuha, kurakara no gutera amahane kwitandukanya n'abandi no kwicamo ibice,

21ishyari, ubusinzi, umurengwe n'ibindi bisa bityo. Nk'uko nigeze kubibabwira na none ndabamenyesha hakiri kare ko abakora bene ibyo, nta munani bazahabwa mu bwami bw'Imana.

22Nyamara imbuto ziva kuri Mwuka ni izi: urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, imico myiza, kudahemuka,

23kugwa neza no kumenya kwifata. Bene ibyo nta mategeko abibuza.

24Aba Kristo Yezu babambye kamere yabo ku musaraba, hamwe n'ingeso mbi zayo n'irari ryayo.

25Niba ari Mwuka uduha ubugingo nitureke atuyobore.

26Ntitukabe abirasi ahubwo twirinde kurakaranya no kugirirana ishyari.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help