1Abantu baravuga bati:
“Nimureke tugarukire Uhoraho,
erega ni we wadutanyaguje, ni na we uzatuvura!
Ni we wadukomerekeje, ni na we uzatwomora!
2Mu minsi ibiri cyangwa itatu azaduhembura,
azaduhagurutsa twibanire na we.
3Nimuze tumenye Uhoraho, dushishikarire kumumenya,
nk'uko umuseke utabura gukeba,
ni ko na we atazabura kutugoboka.
Nk'uko imvura itabura kugwa,
ni ko atazabura kutugeraho,
azatugeraho nk'imvura y'itumba isomya ubutaka.”
4Uhoraho aravuga ati:
“Mwa Befurayimu mwe, mbagenze nte?
Mwa Bayuda mwe, namwe mbagenze nte?
Umurava mugira uyoyoka nk'igihu cya mu gitondo,
ushira nk'ikime gishira hakiri kare.
5Ni cyo gituma mbahana mbinyujije ku bahanuzi,
amagambo mbatumaho ni yo abacira urwo gupfa.
Ibyemezo nabafatiye birasobanutse.
6icyo mbashakaho si ibitambo,
ahubwo ni uko mugira impuhwe.
Jyewe Imana yanyu, nshaka ko mūmenya,
bindutira ko muntambira ibitambo bikongorwa n'umuriro.”
Amarorerwa akorwa n'Abisiraheli7Uhoraho aravuga ati:
“Bishe Isezerano ryanjye bari ahitwa Adamu,
aho ni ho bampemukiriye.
8I Gileyadi hari umujyi wiganjemo inkozi z'ibibi,
urangwa n'ubwicanyi.
9Abatambyi birema agatsiko,
bameze nk'abambuzi bubikiye umuntu mu gico,
bicira abagenzi mu nzira igana i Shekemu!
Erega ibyo bikojeje isoni!
10Mu Bisiraheli nahabonye ibiteye ishozi,
Abefurayimu bahayobokeye ibigirwamana,
ni bwo buraya.
Abisiraheli barandavuye.
11“Mwa Bayuda mwe, namwe mbateganyirije igihano.
“Iyo nshatse gusubiza ubwoko bwanjye ishya n'ihirwe,
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.