Yeremiya 43 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Yeremiya ajyanwa mu Misiri

1Yeremiya amaze kubwira rubanda rwose ayo magambo yose Uhoraho Imana yabo yamubatumyeho,

2Azariya mwene Hushaya na Yohanani mwene Kareya, n'abandi birasi bose babwira Yeremiya bati: “Urabeshya! Uhoraho Imana yacu ntiyigeze igutuma kutubuza kujya gutura mu Misiri.

3Ahubwo Baruki mwene Neriya ni we wakuduteje kugira ngo mutugabize Abanyababiloniya batwice, cyangwa batujyane ho iminyago muri Babiloniya.”

4Nuko rero Yohanani mwene Kareya n'abagaba b'ingabo bose n'abantu bose, ntibumvira Uhoraho wifuzaga ko baguma mu Buyuda.

5Nyamara Yohanani mwene Kareya n'abagaba b'ingabo bose bashyira agahato ku Bayuda bose bacitse ku icumu, bari baragarutse gutura mu Buyuda bavuye mu mahanga aho bari baratataniye.

6Bajyanye abagabo n'abagore n'abana n'abakobwa b'umwami, bajyana n'umuntu wese Nebuzaradani umutware w'abarinzi b'umwami yari yarasigiye Gedaliya mwene Ahikamu, akaba n'umwuzukuru wa Shafani. Umuhanuzi Yeremiya na Baruki mwene Neriya, bajyanywe hamwe n'abo bantu.

7Banze kumvira Uhoraho bajya mu Misiri, bagera mu mujyi witwa Tafune.

Yeremiya ahanura iterwa rya Misiri

8Yeremiya ari i Tafune Uhoraho aramubwira ati:

9“Fata amabuye manini, uyatabe munsi y'amatafari ashashe imbere y'umuryango w'ingoro y'umwami wa Misiri iri i Tafune, kandi ubikore Abayuda bakureba.

10Hanyuma ubabwire uti: ‘Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ngo: Dore nzohereza umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, nzashinga intebe ye y'ubwami kuri aya mabuye natabye. Aho ni ho azashinga ihema rye rya cyami.

11Nebukadinezari azatera igihugu cya Misiri, abapfa bapfe, abandi bajyanwe ho iminyago, abandi bicishwe inkota.

12Nzatwika ingoro z'ibigirwamana byo mu Misiri, Nebukadinezari azatwika ibyo bigirwamana, ibindi abijyane ho iminyago. Azigarurira igihugu cya Misiri nk'uko umushumba yigaruriraho igishura cye, yitahire amahoro nta wugize icyo amutwara.

13Azamenagura inkingi zo mu ngoro Abanyamisiri basengeramo izuba, atwike n'izindi ngoro z'ibigirwamana byabo.’ ”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help