1 Abanyakorinti 14 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Impano za Mwuka Muziranenge

1Noneho mushishikarire kugira urukundo. Mwifuze kandi impano za Mwuka, ariko cyane cyane impano yo guhanura ngo muvuge ibyo muhishuriwe n'Imana.

2Uvuga indimi zindi ntaba abwira abantu, ahubwo aba abwira Imana kuko nta wumva icyo avuga. Aba avuga amabanga akesha Mwuka.

3Nyamara umuntu uhanura aba abwira abantu amagambo yo kubaka ubugingo bwabo no kubakomeza no kubahumuriza.

4Umuntu uvuga indimi zindi aba yubaka ubugingo bwe wenyine, ariko uhanura aba yubaka ubw'Umuryango w'Imana.

5Nakwifuza ko mwese muvuga indimi zindi, ariko cyane cyane nakunda ko muhanura kuko uhanura arusha agaciro uvuga indimi zindi, keretse uzivuga aramutse azisobanuye kugira ngo byubake ubugingo bw'Umuryango w'Imana.

6Ni ko se bavandimwe, ndamutse nje iwanyu mvuga indimi zindi byabamarira iki? Nta cyo keretse mbabwiye ibyo Imana yampishuriye cyangwa ibyo yampaye kumenya, cyangwa ibyo yantumye kubahanurira cyangwa kubigisha.

7Dutange urugero ku bintu bivuzwa nk'imyironge, cyangwa ibicurangwa nk'inanga. Mbese iyo bavugije umwironge cyangwa bagacuranga, wamenya ute indirimbo iyo ari yo niba amajwi yayo adasobanutse?

8Ikindi, uvuza ihembe narivuza binyuranyije no gutabaza, ni nde uzitegura kujya ku rugamba?

9No kuri mwe ni uko bimeze, mbese nimuvuga ururimi rundi ibyo muvuze bizamenyekana bite? Muzamera nk'abagosorera mu rucaca.

10Indimi zo ku isi nubwo ari nyinshi cyane, nta na rumwe rutagira icyo rusobanura.

11Nyamara ntasobanukiwe icyo umuntu avuze, mba mbaye umunyamahanga kuri we, na we bikaba bityo.

12None rero ubwo namwe muhirimbanira kugira impano za Mwuka, muharanire cyane cyane izakubaka ubugingo bw'Umuryango w'Imana.

13Ni yo mpamvu uvuga ururimi rundi agomba gusaba Imana ngo imuhe no kurusobanura.

14Nuko rero iyo nsenga mu rurimi rundi, mba nsenga mvugishwa na Mwuka ubwenge bwanjye bwihagarariye.

15None se mbigenze nte? Rimwe nzajya nsenga mvugishwa na Mwuka, ubundi nsenge ntekereza ibyo mvuga. Rimwe nzajya ndirimba ndirimbishwa na Mwuka, ubundi ndirimbe ntekereza ibyo ndirimba.

16Mbese uramutse ushimiye Imana uvugishijwe na Mwuka, mu ikoraniro hakaba haje umuntu utaramenyera ibyanyu, yabasha ate kwikiriza ati: “Amina” kandi atazi ko ushimiye Imana?

17Yee, waba ushimiye Imana neza ariko uwo muntu nta cyo biba bimwunguye.

18Ndashimira Imana ko mwese mbarusha kuvuga indimi zindi.

19Ariko mu ikoraniro nakunda kuvuga amagambo atanu yumvikana kugira ngo nigishe abandi, kuruta kuvuga amagambo ibihumbi n'ibihumbi mu rurimi rundi.

20Bavandimwe, ntimukabe abana mu mitekerereze yanyu, icyakora ku byerekeye ubugizi bwa nabi mube nk'abana bato koko, naho mu mitekerereze mube nk'abantu bakuze.

21Mu gitabo cy'Amategeko handitse ibyo Nyagasani yavuze ngo

“Nzabwira aba bantu,

mbatumyeho abavuga izindi ndimi,

mbabwize akanwa k'abanyamahanga,

nyamara kandi ntibazantega amatwi.”

22Nuko rero kuvuga indimi zindi ni ikimenyetso kitagenewe abemera Kristo ahubwo cyagenewe abatamwemera, naho guhanura si ikimenyetso cy'abatamwemera ahubwo ni icy'abamwemera.

23Mbese ikoraniro ryose riramutse rivugiye icyarimwe mu ndimi zindi, hakinjira abantu batamenyereye ibyo cyangwa batemera Kristo, ntibabita abasazi?

24Nyamara bose baramutse bahanuye, hakinjira utemera Kristo cyangwa utamenyereye ibyanyu, azumva bose bamwemeza ibyaha bye, bose bamucira n'urubanza.

25Ibihishwe mu mutima we bizashyirwa ahagaragara, maze yikubite hasi aramye Imana avuge ati: “Koko Imana iri kumwe namwe.”

Gahunda ikwiriye kuba mu makoraniro

26None se bavandimwe, bikwiye kumera bite? Igihe mukoraniye hamwe umwe afite indirimbo, undi inyigisho, undi ibyo ahishuriwe, undi ibyo kuvuga mu rurimi rundi, undi ibyo kurusobanura. Byose bibereho kubaka ubugingo bw'Umuryango w'Imana.

27Hagize abavuga indimi zindi havuge babiri cyangwa batatu gusa, kandi bavuge umwe umwe ndetse habeho n'usobanura ibyo bavuze.

28Ariko nihabura usobanura ntihakagire uvuga ururimi rundi mu ikoraniro, ahubwo urufite niyibwire mu mutima, abwire n'Imana.

29Naho abahanura havuge babiri cyangwa batatu, abandi bagenzure ibyo bavuze.

30Igihe umwe avuga undi akagira icyo ahishurirwa n'Imana, uwavugaga abe aretse.

31Mwese mubasha guhanura ariko mubikore umwe umwe, kugira ngo mwese bibigishe kandi bibakomeze.

32Abahanura ni bo bagenga impano bahawe.

33Imana si iy'imivurungano ahubwo ni iy'amahoro.

Nk'uko bisanzwe mu matorero yose y'intore za Kristo,

34abagore bajye bacecekera mu makoraniro. Ntibafite uburenganzira bwo kuvuga, ahubwo bemere gutegekwa nk'uko n'Amategeko abivuga.

35Baramutse bafite icyo bashaka kubaza, babarize abagabo babo imuhira kuko biteye isoni ko umugore avugira mu ikoraniro.

36Mbese muribwira ko Ijambo ry'Imana ari mwe rikomokaho, cyangwa ko ari mwe ryagezeho mwenyine?

37Niba muri mwe hari umuntu utekereza ko ari umuhanuzi cyangwa ko ayoborwa na Mwuka, amenye ko ibi mbandikiye ari itegeko rya Nyagasani.

38Ariko nihagira umuntu utita kuri ibyo, namwe ntimukamwiteho.

39Bityo rero bavandimwe, muharanire iyo mpano yo guhanura, kandi ntimukagire uwo mubuza kuvuga indimi zindi.

40Nyamara byose bikorwe uko bikwiye muri gahunda.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help