Yeremiya 28 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Hananiya ahanura ibinyoma

1Mu kwezi kwa gatanu k'umwaka wa kane Sedekiya umwami w'u Buyuda ari ku ngoma, muri uwo mwaka ni bwo umuhanuzi Hananiya mwene Azuri ukomoka i Gibeyoni yabwiriye Yeremiya mu Ngoro y'Uhoraho, imbere y'abatambyi na rubanda rwose ati:

2“Ibi ni byo Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli avuze: nkuyeho agahato k'umwami wa Babiloniya.

3Mu myaka ibiri nzagarura aha hantu ibikoresho byose byo mu Ngoro y'Uhoraho, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yanyaze akabijyana i Babiloni.

4Nzagarura kandi Yoyakini mwene Yoyakimu umwami w'u Buyuda, hamwe n'Abayuda bose bajyanywe ho iminyago muri Babiloniya. Koko rero nzakuraho agahato k'umwami wa Babiloniya.”

5Hanyuma umuhanuzi Yeremiya asubiriza umuhanuzi Hananiya imbere y'abatambyi, n'imbere ya rubanda rwose bari mu Ngoro y'Uhoraho ati:

6“Icyampa ngo Uhoraho asohoze ibyo uhanuye, maze agarure aha hantu ibikoresho byo mu Ngoro ye biri i Babiloni, n'abantu bose bajyanywe ho iminyago.

7Nyamara umva icyo nkubwira wowe na rubanda rwose.

8Abahanuzi batubanjirije bahanuye ko ibihugu byinshi n'ubwami bukomeye, bizatsembeshwa inkota n'ibyago n'icyorezo.

9Nyamara umuhanuzi uhanura ibyerekeye amahoro, azemerwa ko ari umunyakuri watumwe n'Uhoraho igihe ibyo ahanuye ari impamo.”

10Nuko umuhanuzi Hananiya afata wa muzigo wari ku bitugu by'umuhanuzi Yeremiya, arawusandaza.

11Maze Hananiya avugira imbere ya rubanda ati: “Uhoraho aravuze ati: ‘Nguko uko nzakuraho agahato Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yakoresheje amahanga yose mu myaka ibiri.’ ” Nuko umuhanuzi Yeremiya arigendera.

12Umuhanuzi Hananiya amaze gusandaza umuzigo wari ku bitugu bya Yeremiya, Uhoraho abwira Yeremiya ati:

13“Genda umbwirire Hananiya uti: ‘Wasandaje ingiga z'ibiti nyamara nzazisimbuza iz'ibyuma.’

14Dore ibyo Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli avuga: nzashyira ku bitugu by'aya mahanga yose umuzigo w'ibyuma, kugira ngo akorere Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Koko bazamukorera. Nzamuha gutegeka n'inyamaswa.”

15Nuko umuhanuzi Yeremiya abwira Hananiya ati: “Umva Hananiya we, Uhoraho ntiyigeze agutuma, ahubwo ibyo wijeje aba bantu ni ibinyoma.

16Ni cyo gituma Uhoraho avuga ati: ‘Dore ngiye kukwica. Uyu mwaka uzapfa kuko woheje abantu kugomera Uhoraho.’ ”

17Nuko Hananiya apfa mu kwezi kwa karindwi k'uwo mwaka.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help