Yeremiya 39 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Abanyababiloniya bigarurira Yeruzalemu(2 Bami 25.1-12; Yer 52.4-16)

1Mu kwezi kwa cumi k'umwaka wa cyenda Sedekiya umwami w'u Buyuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya n'ingabo ze zose bateye Yeruzalemu barayigota.

2Ku itariki ya cyenda y'ukwezi kwa kane k'umwaka wa cumi n'umwe Sedekiya ari ku ngoma, Abanyababiloniya baca icyuho mu rukuta ruzengurutse umujyi.

3Nuko abari abagaba b'ingabo z'umwami wa Babiloniya bose bawinjiramo, bigarurira ahagana ku irembo ryo hagati. Abo ni Nerugali-Shareseri na Samugari-Nebo, na Sarisekimu wari umutware w'inkone, na Nerugali-Shareseri wari umugaba mukuru, n'ibindi byegera by'umwami wa Babiloniya byose.

4Sedekiya umwami w'u Buyuda n'ingabo ze zose bababonye barahunga, bava mu mujyi nijoro banyura mu irembo ryo hagati y'inkuta zombi hafi y'ubusitani bw'umwami, bahunga berekeje kuri Yorodani.

5Icyakora ingabo z'Abanyababiloniya zirabakurikira, zifatira Sedekiya mu kibaya cya Yeriko, zimushyīra Nebukadinezari umwami wa Babiloniya wari i Ribula mu gihugu cya Hamati, amucira urubanza.

6Aho i Ribula umwami wa Babiloniya ahicira abahungu ba Sedekiya abyirebera, yica n'abanyacyubahiro bose b'u Buyuda.

7Nuko anogora Sedekiya amaso, amubohesha iminyururu amujyana i Babiloni.

8Icyo gihe ni bwo Abanyababiloniya batwitse ingoro y'umwami n'amazu ya rubanda, basenya n'inkuta zizengurutse Yeruzalemu.

9Hanyuma Nebuzaradani umutware w'abarinzi, ajyana ho iminyago i Babiloni abaturage bari basigaye mu mujyi, n'abari baramuyobotse n'abandi basigaye.

10Nyamara Nebuzaradani umutware w'abarinzi, asiga mu gihugu cy'u Buyuda abaturage b'abatindi nyakujya, abaha imizabibu n'imirima.

Yeremiya afungurwa

11Nebukadinezari umwami wa Babiloniya aha umutware w'abarinzi amabwiriza yerekeye Yeremiya ati:

12“Jyana Yeremiya umwiteho, ntukamugirire nabi, ahubwo ujye umukorera icyo yifuza cyose.”

13Nuko Nebuzaradani umutware w'abarinzi yumvikana na Nebushazibani umutware w'inkone, na Nerugali-Shareseri wari umukuru wabo n'ibindi byegera byose by'umwami wa Babiloniya,

14batuma abantu ngo bakure Yeremiya mu rugo rwa gereza. Hanyuma bamushinga Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani ngo amujyane iwe. Nuko Yeremiya yigumira muri rubanda.

Ubutumwa bwohererejwe Ebedimeleki

15Igihe Yeremiya yari agifungiye mu rugo rwa gereza, Uhoraho yaramubwiye ati:

16“Genda ubwire Ebedimeleki w'Umunyakushi uti: ‘Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuze ngo: Dore ngiye gusohoza ibyo navuze kuri uyu mujyi, nyamara si ibyiza ahubwo ni ibibi. Ibyo bizasohozwa.

17Nyamara icyo gihe nzagukiza, ntuzagabizwa abo utinya.

18Nzagukiza ntuzicishwa inkota, ahubwo uzishimira ko warokotse kubera ko unyizera.’ ”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help