1Mana, ndenganura,
mburanira n'abanyamahanga b'abahemu,
unkize abanyabinyoma n'abagome.
2Erega ni wowe Mana yanjye mpungiraho!
None se kuki wantereranye?
Kuki ngomba kugenda nshenguka,
abanzi banjye banteragana?
3Nyoboresha urumuri rwawe n'ukuri kwawe,
ni bwo nzagera ku musozi witoranyirije,
mu Ngoro yawe aho utuye.
4Nzahita njya ku rutambiro rwawe,
Mana, ni wowe wanyujuje ibyishimo n'umunezero.
Mana, ni wowe Mana yanjye,
nzaguhimbaza ncuranga inanga.
5None se kuki numva nihebye?
Kuki umutima wanjye utari hamwe?
Reka niringire Imana,
nzi ko nzongera nkayisingiza,
koko ni yo Mukiza wanjye n'Imana yanjye.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.