Yozuwe 11 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Abisiraheli batsinda abami bo mu majyaruguru ya Kanāni

1Yabini umwami w'i Hasori yumvise ibyo gutsinda kwa Yozuwe, atuma kuri Yobabu umwami w'i Madoni no ku mwami w'i Shimuroni no ku mwami wa Akishafu,

2no ku bandi bami bo mu majyaruguru ya Kanāni, ari abatuye mu misozi miremire ari n'abo mu kibaya cy'uruzi rwa Yorodani mu majyepfo y'Ikiyaga cya Galileya, ari n'abo mu misozi migufi y'iburengerazuba, n'abo mu misozi iri hafi y'i Dori ahegereye inyanja.

3Abo yatumyeho ni Abanyakanāni batuye mu burasirazuba no mu burengerazuba, n'Abamori n'Abaheti n'Abaperizi n'Abayebuzi batuye mu misozi miremire, n'Abahivi batuye munsi y'umusozi wa Herumoni mu karere ka Misipa.

4Abo bami bahagurukana n'ingabo zabo zose zitabarika nk'umusenyi wo ku nkombe z'inyanja, n'amafarasi n'amagare y'intambara menshi cyane.

5Bose bishyira hamwe kugira ngo batere Abisiraheli, bashinga amahema hafi y'umugezi wa Meromu.

6Nuko Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Ntubatinye kuko ejo magingo aya nzabagabiza Abisiraheli. Muzabice bose, amafarasi yabo muyateme ibitsi naho amagare yabo muyatwike.”

7Nuko Yozuwe n'ingabo ze zose bahita bagaba igitero hafi y'umugezi wa Meromu, babagwa gitumo.

8Abo banzi Uhoraho abagabiza Abisiraheli, babakubita incuro barabamenesha babageza i Sidoni wa mujyi mugari, n'i Misirefoti-Mayimu no mu gikombe cya Misipa mu burasirazuba. Barabatsembye ntihasigara n'uwo kubara inkuru.

9Yozuwe abagenza nk'uko Uhoraho yabimutegetse, amafarasi yabo ayatema ibitsi n'amagare yabo arayatwika.

Abisiraheli bigarurira Hasori

10Icyo gihe umwami w'i Hasori yari akomeye kuruta abo bami bandi. Yozuwe avuye i Misipa, yigarurira umujyi wa Hasori n'umwami waho amwicisha inkota.

11Abisiraheli bamarira ku icumu abaturage baho bose, ntihasigara n'uwo kubara inkuru, n'umujyi barawutwika.

12Nuko Yozuwe yigarurira imirwa y'abo bami bose na bo abicisha inkota, atsemba n'abaturage baho bose nk'uko Musa umugaragu w'Uhoraho yari yarabitegetse.

13Icyakora Abisiraheli ntibatwitse imijyi yubatse ku tununga, uretse Hasori yonyine.

14Abisiraheli basahura ibintu n'amatungo basanze muri iyo mijyi, ariko abaturage bayo bo barabatsembye ntihasigara n'uwo kubara inkuru.

15Yozuwe yakurikije amabwiriza yose Uhoraho yamuhaye ayanyujije ku mugaragu we Musa, nta na kimwe muri yo atubahirije.

Yozuwe arangiza kwigarurira igihugu

16Uko ni ko Yozuwe yigaruriye igihugu cyose, imisozi miremire n'imigufi yo mu majyepfo no mu majyaruguru, n'amajyepfo yose ya Kanāni n'akarere gakikije Gosheni n'ikibaya cya Yorodani,

17uhereye ku musozi wa Halaki ukerekeza i Seyiri, kugeza i Bāli-Gadi iri mu kibaya cyo hagati y'ibisi bya Libani n'umusozi wa Herumoni. Afata abami baho bose arabica.

18Iyo ntambara Yozuwe yarwanye na bo yamaze igihe kirekire.

19Abahivi b'i Gibeyoni ni bo bonyine bagiranye amasezerano y'amahoro n'Abisiraheli. Naho indi mijyi yose yagarujwe umuheto.

20Uhoraho yatumye abaturage b'icyo gihugu binangira, bahitamo kurwanya Abisiraheli. Bityo Abisiraheli babatsemba nta mbabazi, babamarira ku icumu, nk'uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa.

21Muri icyo gihe kandi, Yozuwe yagiye kurwana n'Abanaki babaga mu misozi y'i Heburoni n'iy'i Debiri n'iya Anabu, n'abatuye ahandi mu misozi y'u Buyuda n'iya Isiraheli. Yarabatsembye n'imijyi yabo arayirimbura.

22Mu gihugu Abisiraheli bigaruriye, nta Mwanaki n'umwe wahasigaye, keretse mu mijyi ya Gaza na Gati na Ashidodi.

23Yozuwe amaze kwigarurira igihugu cyose nk'uko Uhoraho yari yabitegetse Musa, akigabanya Abisiraheli, buri muryango awuha umugabane wawo. Nuko intambara irashira, ituze rigaruka mu gihugu.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help