1Uhoraho ategeka Musa
2kubwira Abisiraheli bose ati: “Mube abaziranenge kuko nanjye Uhoraho Imana yanyu ndi umuziranenge.
3“Buri wese ajye yubaha se na nyina, yubahirize n'isabato yanjye. Ndi Uhoraho Imana yanyu.
4“Ntimukamparike ibigirwamana kandi ntimukicurire amashusho yabyo. Ndi Uhoraho Imana yanyu.
5“Nimuntambira igitambo cy'umusangiro, mujye mukurikiza amabwiriza atuma cyemerwa.
6Inyama zacyo mujye muzirya umunsi cyatambweho, nizirara muzirye bukeye, ariko nihagira izisigara ku munsi ukurikiyeho mujye muzitwika.
7Nihagira uzirya nyuma y'iyo minsi ibiri sinzemera icyo gitambo, n'uwagituye kizamubera impfabusa kuko inyama ziba zihumanye.
8Uwaziryaho wese yaba asuzuguje ibyanyeguriwe, aba akwiriye kubihanirwa agacibwa mu bwoko bwe.
9“Nimusarura ntimukageze mu mbibi z'imirima yanyu, kugira ngo abakene bahahumbane n'ibisigaye inyuma.
10Nimusarura imizabibu yanyu, ntimugahumbe iyasigaye cyangwa ngo mutoragure iyahungutse. Mujye muyirekera abakene n'abanyamahanga batuye muri mwe. Ndi Uhoraho Imana yanyu.
11“Ntimukibe, ntimukariganye, ntimukabeshyere abandi.
12Ntimukarahire izina ryanjye ibinyoma, byansuzuguza. Ndi Uhoraho Imana yanyu.
13“Ntimugakandamize bagenzi banyu kandi ntimukabasahure ibyabo. Mujye muha nyakabyizi igihembo cye, ntimukakirarane.
14Ntimugatuke igipfamatwi cyangwa ngo mugire icyo mutega impumyi, ahubwo mujye muntinya. Ndi Uhoraho Imana yanyu.
15“Mujye muca imanza zitabera haba ku boroheje cyangwa ku bakomeye, mujye muba intungane mu manza mucira bagenzi banyu.
16Ntimugashinje abandi ibinyoma, ntimukababeshyere ngo mubashyire mu rubanza rubicisha. Ndi Uhoraho.
17“Ntukajye wanga mugenzi wawe, ahubwo mwene wanyu nacumura ujye umucyaha, kugira ngo mutazahanirwa hamwe.
18Ntukihōrere kandi ntukagirire inzika bagenzi bawe, ahubwo ujye ukunda mugenzi wawe nk'uko wikunda. Ndi Uhoraho.
19“Mujye mwitondera amategeko yanjye. Ntimukabangurire amatungo ku yo bidahuje ubwoko, ntimukabibe mu murima imbuto zidahuje ubwoko, ntimukambare imyambaro iboshywe mu ndodo zidahuje ubwoko.
20“Umugabo naryamana n'umuja wari warasabwe n'undi mugabo, ariko uwo muja akaba ataracungurwa cyangwa ngo ahabwe umudendezo, uwo mugabo agomba gutanga icyiru. Icyakora kubera ko uwo muja yari ataracungurwa, we na shebuja ntibazahanishwe gupfa.
21Uwo mugabo wacumuye ajye anzanira imbere y'Ihema ry'ibonaniro isekurume y'intama y'igitambo cyo kwiyunga.
22Umutambyi ajye atamba iyo sekurume kugira ngo amuhongerere icyo cyaha yakoze, maze uwo mugabo abe akibabariwe.
23“Nimumara kugera mu gihugu cya Kanāni mukahatera ibiti byera imbuto ziribwa, muzamare imyaka itatu mutazirya kuko zizaba zihumanye.
24Mu mwaka wa kane muzazinyegurire zose zibe ituro ry'ishimwe.
25Kuva mu mwaka wa gatanu ni bwo muzaziryaho. Nimugenza mutyo, umusaruro wanyu uzarushaho kwiyongera. Ndi Uhoraho Imana yanyu.
26“Ntimukarye inyama zirimo amaraso. Ntimukaraguze cyangwa ngo mushikishe.
27Ntimukiyogosheshe imisatsi yo mu misaya, cyangwa ubwanwa bwo ku matama.
28Igihe mwapfushije ntimukagaragaze umubabaro mwicisha indasago. Ntimukicishe imanzi. Ndi Uhoraho.
29“Ntimukemerere abakobwa banyu kuba indaya, byaba ari ukubatesha agaciro kandi igihugu kikuzura ubusambanyi n'ubugome.
30Mujye mwubahiriza isabato yanjye kandi mwubahe Ihema ryanjye. Ndi Uhoraho.
31“Ntimukagishe inama abaterekēra abazimu cyangwa abashitsi, kuko byabahumanya. Ndi Uhoraho Imana yanyu.
32“Mujye mwubaha abasaza n'abakecuru kandi nanjye munyubahe. Ndi Uhoraho Imana yanyu.
33“Ntimukagirire nabi umunyamahanga utuye mu gihugu cyanyu,
34ahubwo mujye mumufata nka kavukire wo muri mwe, mujye mumukunda nk'uko mwikunda. Mujye mwibuka ko namwe mwabaye abanyamahanga mu Misiri. Ndi Uhoraho Imana yanyu.
35“Ntimugahende abandi mukoresha ibipimisho bidatunganye.
36Mujye mukoresha iminzani mizima, kandi amabuye yayo n'ibindi bipimisho bibe bitunganye. Ndi Uhoraho Imana yanyu yabakuye mu Misiri.
37“Mujye mwitondera amategeko yanjye n'amabwiriza yanjye kandi mubikurikize. Ndi Uhoraho.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.