Ezayi 24 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Uhoraho azahana abatuye isi

1Dore Uhoraho agiye konona isi ayihindure umusaka,

agiye gutesha isi agaciro atatanye abayituye.

2Akaga kazagera ku muntu wese,

kazagera kuri rubanda no ku mutambyi,

kazagera ku nkoreragahato no kuri shebuja,

kazagera ku muja no kuri nyirabuja,

kazagera ku muguzi no ku ugurisha,

kazagera ku ugurizwa no ku uguriza,

kazagera ku uwishyuzwa no ku uwishyuza.

3Isi izononekara ihinduke umusaka rwose.

Uko ni ko Uhoraho avuze.

4Isi iri mu cyunamo ihindutse amatongo,

koko isi irononekaye ihindutse amatongo,

izarimbukana n'ibikomerezwa byayo.

5Isi yandavujwe n'abayituye,

koko bishe amategeko y'Uhoraho,

ntibubahirije amateka ye,

bishe n'Isezerano rihoraho yagiranye na bo.

6Ni yo mpamvu umuvumo uyogoje isi,

bityo abayituye bari mu kaga kubera ibicumuro byabo.

Ni yo mpamvu abatuye isi barimbutse,

basigaye ari mbarwa.

7Imizabibu irarabiranye, nta divayi izongera kuboneka,

abari banezerewe bose barababaye.

8Ibyishimo bivanze n'umurishyo w'ingoma birayoyotse,

urusaku rw'ibyishimo rurarangiye,

amajwi aneneje y'inanga aracwekereye.

9Ntibakinywa divayi banezerewe,

inzoga zirabarurira.

10Umujyi wabaye ikidaturwa,

nta wubasha kuwinjiramo.

11Mu mayira baraganya ko nta divayi ikiboneka,

ibyishimo byarayoyotse,

nta munezero ukirangwa mu gihugu.

12Umujyi ubaye amatongo,

amarembo yawo yasenyutse.

13Koko rero ni ko bizagendekera isi n'abayituye,

bazamera nk'iminzenze nyuma y'isarura,

bazamera nk'imizabibu igihe bahumbahumba imbuto.

Ibyishimo bije mbere y'igihe

14Abacitse ku icumu bahanitse amajwi,

bararirimba ikuzo ry'Uhoraho,

kuva iburengerazuba basabwe n'ibyishimo.

15Ab'iburasirazuba n'abo mu birwa barasingiza Uhoraho,

barasingiza Uhoraho Imana ya Isiraheli.

16Kuva ku mpera z'isi bararirimba bati:

“Ikuzo nirihabwe Imana Nyir'ubutungane.”

Nyamara ndibwira nti: “Kambayeho!

Kambayeho! Ngushije ishyano!”

Abagambanyi bakomeje kugambana.

17Mwa batuye isi mwe, ubwoba n'ikuzimu n'umutego birabategereje,

18uzahunga induru y'iterabwoba azagwa mu rwobo,

uzarokoka urwobo azafatwa mu mutego.

Ingomero zo ku ijuru zizafunguka,

imfatiro z'isi na zo zizanyeganyega.

19Isi iziyasa, imenagurike kandi itingite.

20Isi izadandabirana nk'umusinzi,

izahungabana nk'akaruri,

abayituye bazazira ibyaha byabo,

bazagwa be kongera kwegura umutwe.

Iherezo ry'ingoma z'isi, intangiriro y'ingoma y'Imana

21Icyo gihe Uhoraho azahana ibinyabubasha byo ku ijuru,

azahana n'abami bo ku isi.

22Bazarundanywa nk'abanyururu muri gereza,

bazafungirwa muri gereza hanyuma bahanwe.

23Ukwezi n'izuba ntibizamurika,

koko Uhoraho Nyiringabo azaba umwami w'i Siyoni n'i Yeruzalemu,

ikuzo rye rizigaragariza abakuru b'imiryango.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help