1Ubu ni ubwa gatatu ngiye kuzaza iwanyu kubasura. Ibyanditswe biravuga ngo: “Ikirego cyose ntigishobora kwemerwa keretse gihamijwe n'abagabo babiri cyangwa barenzeho.”
2Ubwo nazaga kubasura ubwa kabiri narababuriye, n'ubu tutari kumwe ndaburira ba bandi bacumuye mbere kimwe n'abandi bose, ningaruka nta n'umwe nzababarira.
3Ibyo bizababera icyemezo mushaka ko ari Kristo umvugisha. Ku bibareba Kristo si umunyantegenke, ahubwo agira ububasha muri mwe.
4Koko rero yabambwe ku musaraba afite intege nke, ariko ubu ariho kubera ububasha bw'Imana. Natwe ni uko dusangiye na we izo ntege nke, nyamara kubera ububasha bw'Imana tuzabanaho na we tubakorere.
5Nimwigerageze ubwanyu, mwisuzume murebe niba koko mugikomeye ku uwo twemera. Mbese ntimwasobanukiwe ko Kristo ari muri mwe koko? Ni ko biri keretse niba mwarasuzumwe mugatsindwa.
6Ndiringira ko muzamenya ko twebweho tutatsinzwe n'isuzumwa.
7Tujya dusaba Imana kugira ngo mwe kugira ikibi mukora. Ntitubasabira dutyo kugira ngo twe tuboneke ko twatsinze, ahubwo ni ukugira ngo mwebwe mukore ibyiza mutsinde nubwo twe twaba nk'abatsinzwe.
8Nta cyo tubasha gukora cyabangamira ukuri kw'Imana, ahubwo turagushyigikira.
9Koko rero twishimira ibihe tugiramo intege nke mwe mugakomera. Ni yo mpamvu duhora tubasabira kugira ngo mube indakemwa.
10Dore ikinteye kubandikira ibyo byose kandi tutari kumwe, ni ukugira ngo ubwo nzaba ndi iwanyu ntazagomba kubahana bikomeye, nkoresheje ubushobozi Nyagasani yampaye bwo kubaka ubugingo bwanyu simbusenye.
11Ahasigaye bavandimwe, murabeho. Mube indakemwa, muterane inkunga muhuze imitima, mube amahoro. Bityo Imana yo sōko y'amahoro n'urukundo izabana namwe.
12Muramukanye muhoberana ku buryo buzira amakemwa. Intore z'Imana z'ino zose zirabatashya.
13Ubuntu Umwami wacu Yezu Kristo abagirira, n'urukundo rw'Imana n'ubusābane mukesha Mwuka Muziranenge, bihorane namwe mwese.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.