Yeremiya 17 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Uhoraho yamagana icyaha cy'Abayuda

1Uhoraho aravuga ati:

“Icyaha cy'Abayuda cyandikishijwe umusyi w'icyuma,

cyanditswe ku mitima yabo no ku nguni z'intambiro zabo.

2Abana babo na bo bibuka intambiro zabo,

bibuka inkingi za Ashera,

inkingi zari hafi y'ibiti bitoshye,

zari no mu mpinga z'imisozi.

3Mwa Bayuda mwe, imisozi yanjye n'imirima yayo nzabigabiza abanzi,

ubutunzi bwanyu n'ubukungu bwanyu bwose nzabigabiza ababisahura,

nzabagabiza n'ahasengerwa hanyu,

nzahabagabiza kubera ibyaha mwakoreye mu gihugu cyanyu.

4Muzanyagwa igihugu nabahaye,

muzaba inkoreragahato z'abanzi banyu mu gihugu mutazi.

Koko mwarandakaje bikomeye,

uburakari bwanjye buzahora bugurumana.”

Imvugo zinyuranye

5Uhoraho aravuga ati:

“Havumwe uwiringira umuntu,

havumwe uwishingikiriza ku mbaraga ze,

havumwe uwimūra Uhoraho.

6Azagwingira nk'agahuru ko ku gasi,

nihaza icyiza ntazakibona.

Azatura ku gasi mu butayu,

azatura mu kidaturwa ahantu humagaye.

7Hahirwa umuntu wizera Uhoraho,

hahirwa umugirira icyizere.

8Uwo ameze nk'igiti cyatewe hafi y'umugezi,

gishora imizi hafi y'amazi.

Iyo izuba ricanye nta cyo kikanga,

amababi yacyo ahora atohagiye,

iyo amapfa ateye ntikibura kwera imbuto.

9Umutima w'umuntu wibeshya kurusha byose,

ntushobora guhinduka,

ntawe uwusobanukirwa.

10Ni jye Uhoraho ugenzura imitima,

ni jye ucengera ibitekerezo.

Bityo buri muntu muhembera imigenzereze ye,

muhemba nkurikije imirimo ye.

11Hariho umuntu wikungahaza mu buryo bubi,

uwo ameze nk'inyoni irarira amagi itateye.

Amaherezo ubwo bukungu bumuca mu myanya y'intoki,

apfa ameze nk'ikiburabwenge.”

Uhoraho ni we sōko y'ubugingo

12Ingoro yacu ifite ikuzo,

imeze nk'intebe y'Imana,

guhera mu ntangiriro yashyizwe hejuru ku musozi,

ni ho Ingoro yacu yeguriwe Imana iri.

13Uhoraho, uri ibyiringiro bya Isiraheli,

abakwimūra bose bazakorwa n'isoni.

Bazayoyoka nk'amazina yanditswe mu mukungugu,

bazayoyoka kuko bakwimūye wowe Uhoraho,

ni wowe sōko y'amazi y'ubugingo.

Isengesho rya Yeremiya

14Uhoraho, unkize indwara ndakira,

undokore ndarokoka kuko ari wowe nsingiza.

15Abantu barambaza bati:

“Mbese ibihano by'Uhoraho biri he?

Ngaho nabisohoze.”

16Uhoraho, sinahunze umurimo wawe wo kuba umushumba,

sinifuje ko umunsi w'ibyago ugera,

ibyo navuze urabizi neza.

17Ntunshyireho iterabwoba,

ni wowe buhungiro bwanjye igihe cy'amakuba.

18Abantoteza nibakorwe n'isoni,

nyamara ntundeke ngo nkorwe n'ikimwaro.

Abantoteza ubakangaranye,

nyamara ntundeke ngo nkangarane.

Ubateze umunsi w'amakuba,

ibyago byabo ubikube kabiri.

Kubahiriza isabato

19Uhoraho yarambwiye ati: “Genda uhagarare ku irembo abami b'u Buyuda binjiriramo bakanarisohokeramo bava mu mujyi, hanyuma uhagarare no ku yandi marembo yose ya Yeruzalemu.

20Nuko ubabwire uti: ‘Yemwe bami b'u Buyuda, namwe bantu b'u Buyuda mutuye i Yeruzalemu mwinjirira muri aya marembo,

21nimwumve ibyo Uhoraho avuze: nimwirinde kwikorera imitwaro ku munsi w'isabato, cyangwa ngo muyinjize mu marembo ya Yeruzalemu.

22Kuri uwo munsi w'isabato ntimukikorere imitwaro muvanye mu mazu yanyu cyangwa ngo mugire umurimo mukora, ahubwo mujye muwunyegurira nk'uko nategetse ba sokuruza.

23Nyamara ntibanyumviye kandi ntibanyitayeho, ahubwo bashinze amajosi banga kunyumvira, ntibakīra inyigisho yanjye.’ ”

24Uhoraho arakomeza ati: “Nyamara nimuntega amatwi, mukareka kwinjiza imitwaro iyo ari yo yose muyinyujije mu marembo y'uyu murwa ku munsi w'isabato, cyangwa ngo mukore umurimo kuri uwo munsi,

25ntihazabura abami bazasimburana ku ntebe ya Dawidi bazanyura mu marembo y'uyu mujyi hamwe n'ibyegera byabo. Bazinjira bari mu magare y'intambara no ku mafarasi, bashagawe n'ibyegera byabo n'abantu b'u Buyuda n'abaturage b'i Yeruzalemu, bityo uyu mujyi uzaturwa iteka ryose.

26“Abantu bazaturuka mu mijyi y'u Buyuda no mu nsisiro zikikije Yeruzalemu no mu ntara y'Ababenyamini, no mu bibaya by'imisozi y'iburengerazuba, no mu gihugu cy'imisozi no mu majyepfo. Bazaza mu Ngoro yanjye bazanye ibitambo bikongorwa n'umuriro n'ibindi bitambo, n'amaturo y'ibinyampeke n'imibavu ihumura neza, n'ibitambo byo kunshimira.

27Nyamara nimutanyumvira ngo muzirikane umunsi w'isabato wanyeguriwe, ntimureke kwikorera imitwaro no kuyinjiza mu marembo ya Yeruzalemu ku munsi w'isabato, nzacana umuriro utazima mu marembo ya Yeruzalemu, utwike amazu ntamenwa yaho.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help