Ezekiyeli 30 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Uhoraho azahana Misiri

1Uhoraho arambwira ati:

2“Yewe muntu, hanura uvuge ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti:

‘Nimuboroge! Dore umunsi w'akaga uraje!

3Koko uwo munsi uri hafi,

umunsi w'Uhoraho uregereje.

Uzaba ari umunsi w'ibihu,

ni igihe amahanga azabona akaga.

4Intambara izayogoza Misiri,

muri Kushi bazadagadwa,

Abanyamisiri bazatsembwa,

igihugu kizasahurwa gisigare ari amatongo.’

5“Abantu bose bifatanyije n'Abanyamisiri ari bo Abanyakushi n'Abaputi, n'Abaludi n'Abarabu bose, n'Abanyalibiya ndetse na bamwe mu Bisiraheli, bazicwa n'intambara hamwe n'Abanyamisiri.

6“Jyewe Uhoraho ndavuga nti: ‘Abifatanyije n'Abanyamisiri bazarimbuka, n'ingabo zabo biratanaga zizahinduka ubusa. Uhereye i Migidoli ukageza Asuwani bazagwa ku rugamba.’ Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

7Igihugu kizahinduka ubutayu kurusha ibindi bihugu, kandi imijyi yacyo ihinduke amatongo akabije.

8Nimara guha Misiri inkongi y'umuriro no gutsemba abayitera inkunga, ni bwo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.

9“Uwo munsi nzohereza intumwa mu mato zijye gutera ubwoba Abanyakushi bibwira ko bari mu mahoro, bazahinda umushyitsi kuri uwo munsi w'akaga ka Misiri. Ni koko uwo munsi urageze.”

10Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nzatsemba imbaga y'Abanyamisiri nkoresheje Nebukadinezari umwami wa Babiloniya.

11We n'ingabo ze z'inkazi kurusha iz'amahanga yose bazaza bayogoze Misiri, bazayitera bitwaje inkota maze igihugu cyuzure imirambo.

12Nzakamya uruzi rwa Nili igihugu nkigabize abagome, maze abanyamahanga bayogoze igihugu cyose. Uko ni ko jyewe Uhoraho mvuze.”

13Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nzatsemba ibigirwamana by'i Memfisi, ndimbure n'amashusho bahasengera. Misiri ntizongera kugira uyitegeka, kandi abaturage baho nzabatera ubwoba.

14Intara ya Patirosi nzayihindura ikidaturwa, ntwike umujyi wa Sowani uri mu majyaruguru kandi mpane umujyi wa Tebesi.

15Nzasuka uburakari bwanjye kuri Sini umujyi ntamenwa wo mu Misiri, ntsembe n'imbaga y'abatuye umujyi wa Tebesi.

16Misiri nzayiha inkongi y'umuriro, abo mu mujyi wa Sini bashengurwe n'umubabaro. Inkuta za Tebesi zizariduka, naho Memfisi izaterwa n'abanzi ku manywa y'ihangu.

17Abasore bo mu mujyi wa Oni n'uwa Pibeseti bazagwa ku rugamba, abandi bantu bo muri iyo mijyi bajyanwe ho iminyago.

18Igihe nzakuraho uburetwa bwa Misiri no kwirata imbaraga kwayo kugashira, i Tefune hazaba icuraburindi. Misiri izatwikīrwa n'igihu, maze abantu bo mu mijyi yaho yose bajyanwe ho iminyago.

19Nzahana Misiri, bityo abayituye bazamenya ko ndi Uhoraho.”

Imbaraga z'umwami wa Misiri zizashira

20Ku itariki ya karindwi y'ukwezi kwa mbere mu mwaka wa cumi tujyanywe ho iminyago, Uhoraho arambwira ati:

21“Yewe muntu, navunnye ukuboko k'umwami wa Misiri, kandi nta wigeze agupfuka cyangwa ngo akomore, kugira ngo kongere kubona imbaraga zo gufata inkota.

22Ni cyo gitumye jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ngiye kurwanya umwami wa Misiri muvune amaboko ye yombi, ukukiri kuzima n'ukwavunitse, maze inkota afashe igwe hasi.

23Nzatatanyiriza Abanyamisiri mu bihugu by'amahanga.

24Nzakomeza amaboko y'umwami wa Babiloniya maze nshyire inkota yanjye mu kiganza cye, ariko nzavunagura amaboko y'umwami wa Misiri, azaganya kandi apfire imbere y'uwo mwanzi.

25Nzakomeza amaboko y'umwami wa Babiloniya, nce intege umwami wa Misiri. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho, nimara gushyira inkota mu kiganza cy'umwami wa Babiloniya, akayibangura ayerekeje kuri Misiri.

26Nzatatanyiriza Abanyamisiri mu bihugu by'amahanga, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.’ ”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help