Zaburi 103 - Kinyarwanda Interconfessional Bible

Urukundo rw'Uhoraho

1Zaburi ya Dawidi.

Reka nsingize Uhoraho,

nsingize Uhoraho Muziranenge mbikuye ku mutima.

2Koko reka nsingize Uhoraho,

ne kwibagirwa icyiza na kimwe yakoze.

3Ni we umbabarira ibicumuro byanjye byose,

ankiza n'indwara zanjye zose.

4Ni we ungobotora mu nzāra z'urupfu,

ansenderezaho urukundo n'impuhwe.

5Yampaye kugira ishya n'ihirwe,

yangaruyemo ubusore ngira imbaraga nk'iza kagoma.

6Uhoraho akora ibitunganye,

arenganura abakandamizwa bose.

7Imigambi ye yayimenyesheje Musa,

ibikorwa bye bihambaye abimenyesha Abisiraheli.

8Uhoraho agira impuhwe n'imbabazi,

atinda kurakara kandi yuje urukundo.

9Ntahora ashinja abantu ibyaha,

nta n'ubwo ahorana inzika.

10Ntaduha igihano gikwiranye n'ibyaha byacu,

ntatwitura ibikwiranye n'ibicumuro byacu.

11Nk'uko ijuru ryitaruye isi by'ihabya,

ni ko urukundo akunda abamwubaha ruhebuje.

12Nk'uko iburasirazuba ari kure y'iburengerazuba,

ni ko atubabarira ibyaha akabishyira kure yacu.

13Nk'uko se w'abana abagirira impuhwe,

ni ko Uhoraho azigirira abamwubaha.

14Erega azi uko turemye,

ntiyirengagiza ko turi igitaka gisa!

15Umuntu ntarama ni nk'ibyatsi,

atohagira nk'indabyo zo mu gasozi.

16Iyo inkubi y'umuyaga ihushye ziratumuka,

aho zahoze ntihabe hakimenyekana.

17Ariko impuhwe Uhoraho agirira abamwubaha zihoraho,

zihoraho kuva kera kose kugeza iteka ryose,

ubutungane bwe buzagera no ku buzukuruza babo.

18Uko ni ko agirira abubahiriza Isezerano yagiranye na bo,

abazirikana inshingano ze ngo bazikurikize.

19Uhoraho yashimangiye intebe ye ya cyami mu ijuru,

ni Umwami ugenga ibibaho byose.

20Mwa bamarayika b'Uhoraho b'abanyambaraga n'intwari mwe, nimumusingize,

mwebwe musohoza ibyo avuga nimumusingize,

nimumusingize mwebwe mukurikiza ibyo avuga.

21Mwa ngabo z'Uhoraho zo mu ijuru mwe, nimumusingize,

nimumusingize mwebwe mumukorera mugasohoza ibyo ashaka.

22Mwa biremwa by'Uhoraho mwese mwe, nimumusingize,

nimumusingirize ahantu hose ategeka!

Nanjye rero reka nsingize Uhoraho!

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help