1Mwa Bisiraheli mwe, mwikwishīma,
mwinezerwa nk'abanyamahanga.
Mwaretse Imana yanyu muyoboka Bāli,
ni bwo buraya.
Mwishimiye ko imbuga zanyu zose zuzuye ingano,
mwibwiye ko ari ikiguzi Bāli ibahonze.
2Ingano zo ku mbuga zabo ntizizabahaza,
amavuta bakamura mu minzenze na yo ni uko,
divayi nshya na yo nta yo bazibonera.
3Abefurayimu ntibazaguma mu gihugu Uhoraho yabatujemo,
ahubwo bazasubizwa mu Misiri,
muri Ashūru bazaharira ibyokurya bihumanya.
4Ntibazatura Uhoraho divayi ho ituro risukwa,
ntibazabasha kumutambira ibitambo bimushimisha,
byababera igihumanya nk'ibyokurya byo mu gihe cy'icyunamo,
ubiriye wese aba ahumanye.
Koko ibyokurya byabo ni bo bazabyirira,
ntibizinjizwa mu nzu y'Uhoraho ngo biturwe ho ituro.
5Mbese bazajya bakora iki ku munsi mukuru?
Ku minsi mikuru y'Uhoraho bazabigenza bate?
6Nubwo Abisiraheli bahunga kugira ngo batarimbuka,
Abanyamisiri bazabakacira babice,
imirambo yabo izahambwa i Memfisi.
Umutungo wabo w'ifeza uzarengwaho n'igisura,
aho bari batuye hazamera ibitovu.
Abisiraheli barwanya Hozeya7Iminsi yo guhana Abisiraheli iregereje,
iminsi yo guhōrwa kwabo irageze,
ngaho nibabimenye!
Baravuga bati: “Uyu muhanuzi ni igicucu,
uyu muntu ukoreshwa na Mwuka ni umusazi!”
Ibyo bavuga babiterwa n'ibicumuro byabo byinshi,
banabiterwa n'urwango rukomeye bagira.
8Imana yanjye yangize umuhanuzi,
yanshyiriyeho kuba umurinzi uburira Abefurayimu.
Nyamara aho nyura hose banteze imitego nk'abatega inyoni,
mu gihugu Imana yabatujemo barandwanya.
9Bakabije gukora amarorerwa nk'ayakorewe i Gibeya,
Imana ntizabababarira ibicumuro byabo,
izabahanira ibyaha bakora.
Uhoraho azahanisha Abisiraheli kutororoka10Uhoraho aravuga ati:
“Ubwo nabonaga Abisiraheli narishimye,
nabaye nk'ubonye imbuto z'imizabibu mu butayu,
ubwo nabonaga ba sogokuruza banyu narishimye,
nabaye nk'ubonye imbuto z'umutini zihishije mbere.
Nyamara bageze i Pewori biyegurira Bāli ihasengerwa,
biyeguriye igiteye isoni,
babaye ikizira giteye ishozi nk'icyo kigirwamana bakunze.
11Ikuzo ry'Abefurayimu rizabashiraho nk'inyoni igurutse,
ntawe uzongera kubyara, nta n'uzongera gutwita, habe no gusama inda.
12Nubwo bagira abana bakabarera,
nzababagomwa he gusigara n'umwe.
Abefurayimu bazabona ishyano ubwo nzaba mbaretse!
13Ndabona Abefurayimu baguwe neza,
bameze nk'imikindo iteye mu murima urumbuka,
nyamara bazashorera abana babo babashyire ubica.”
14Uhoraho, mbese wabahanisha iki?
Abagore babo ubahanishe gukuramo inda,
amabere yabo ye kwigera yonsa.
Urubanza Uhoraho acira Abisiraheli15Uhoraho aravuga ati:
“Ubugome bwose bw'Abefurayimu bwigaragarije i Gilugali,
aho ni ho natangiriye kubanga.
Kubera ibibi bakora nzabaca mu gihugu nabatujemo,
sinzongera kubakunda ukundi,
abatware babo bose banyigometseho.
16Abefurayimu bazamera nk'igihingwa cyumye imizi kitera imbuto,
nubwo babyara, nzatsemba abana babo bakunda.”
17Imana yanjye izabareka kuko batayumviye,
bazahinduka inzererezi mu mahanga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.